NEWS
Abasirikare b’Afurika y’Epfo biciwe muri RDC banyujijwe mu Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Gashyantare, imibiri y’abasirikare 14 mu Ngabo z’Afurika y’Epfo baguye mu mirwano yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yanyujijwe ku mupaka wa La Corniche mu Karere ka Rubavu yerekezwa mu gihugu cyabo.
Iyo mirambo yanyujijwe ku mupaka w’u Rwanda itwawe n’imodoka z’Umuryango w’Abibumbye zifashishwa n’Ingabo zoherejwe mu butumwa bw’Amahoro (MONUSCO).
Biteganywa ko iyo mibiri iza guhita yerekezwa muri Afurika y’Epfo, ahururukijwe amabendera akagezwa mu cyeragati mu gihe cy’iminsi irindwi mu kunamira izo ngabo z’Igihugu zaguye mu kindi gihugu.
Icyemezo cyo kumanura amabendera cyafashwe na Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, washimangiye ko abo basirikare baguye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, mu gihe barwanaga n’abanyagihugu baharanira uburenganzira bafatanyije n’Ingabo za FARDC, FDLR n’abacanshuro.
Amabendera yururukijwe guhera kuri uyu wa Gatanu ari na bwo bategereje kwakira iyo mibiri, mu gihe Perezida Ramaphosa yamenyesheje abaturage ko abasirikare babo baguye mu rugamba rwo guharanira uburenganzira shingiro bw’Abanyekongo.
Ku rundi ruhande M23 ivuga ko abo basirikare bataje mu butumwa bw’amahoro ahubwo baje gushyigikira umugambi mubisha wa Guverinoma ya Congo ushingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside ifite inkomoko kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Mu minsi ishize, Abadepite b’Afurika y’Epfo bahase ibibazo abagize Guverinoma y’icyo gihugu, aho bagiye bagaragaza ko batumva impamvu abasirikare b’Afurika y’Epfo bajya kugwa mu kindi gihugu, ndetse banagaragaza impungenge z’uko bashobora kuba baroherejwe mu nyungu zitari iz’Igihugu.
Perezida Ramaphosa ari mu bayobozi bemeje ko bitabira Inama ihuza Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma b’Umuryango w’Ubukungu w’Afurika w’Amajyepfo ndetse n’ab’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) iteganyijwe kuba kuri uyu wa 7 na 8 Gashyantare.
Biteganywa ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Tshisekedi Tshilombo wa RDC, bari mu bitabira iyo nama, hakiyongeraho Yoweri Museveni wa Uganda, Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia n’abandi.
Mu gihe intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC irimbanyuje, abaturage b’i Goma bakomeje kugaragaza ko bishimiye umutekano usesuye bazaniwe n’inyeshyamba za M23, aho abenshi batagihangayikishwa n’uko bashobora kwamburwa, guhohoterwa n’ibindi bibazo byaterwaga n’ubufatanye bw’Ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro.