Connect with us

NEWS

Abasirikare babiri b’u Rwanda bapfiriye muri Centrafrique mu 2024 bahawe imidali na Loni

Published

on

Umuryango w’Abibumbye watanze imidali y’icyubahiro ku basirikare n’abapolisi baguye mu butumwa bwo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi barimo babiri b’u Rwanda biciwe muri Centrafrique.

Ni umuhango wabaye ku wa 29 Gicurasi 2025 witabirwa n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres ari nawe watanze iyi midali yitiriwe Dag Hammarskjold.

Abanyarwanda bahawe iyi midali ni Sergeant Major Fiston Murwanashyaka witabye Imana tariki ya 24 Gashyantare 2024 na Cpl Eliakim Niyitegeka witabye Imana tariki ya 11 Nyakanga 2024. Biciwe mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Centrafrique (MINUSCA).

Iyi midali yombi yashyikirijwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga.

Muri rusange Loni yatanze imidali ku bantu 57 bapfiriye mu butumwa bw’amahoro bwayo mu bihugu bitandukanye, barimo abasirikare 23, abasivili 33 n’umupolisi umwe.

Dag Hammarskjöld witiwe iyi midali yabaye Umunyamabanga Mukuru wa Loni wa kabiri kuva muri Mata 1953 kugeza muri Nzeri 1961 ubwo yitabaga Imana, azize impanuka y’indege yabereye muri Zambia.

Tariki ya 22 Nyakanga 1997, akanama ka Loni gashinzwe umutekano katoye umwanzuro wo gushyiraho imidali yamwitiriwe, mu rwego guha icyubahiro abantu bose bapfira mu butumwa bw’amahoro bw’uyu muryango.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *