NEWS
Abasirikare 12 b’u Burundi barohamye muri Tanganyika

Ku wa Gatanu tariki ya 18 Mata ni bwo ubwato buto (Vedette Rapide) bw’Igisirikare cy’u Burundi kirwanira mu mazi bariya basirikare barimo bwakoze impanuka.
Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi avuga ko mu basirikare bari baburimo, harimo icyenda bakomerekeye mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho u Burundi busanzwe bufite ingabo.
Ubwato barimo bwarohamye ubwo bwari bugeze hafi y’ikirwa cyitwa Ubwali giherereye mu kiyaga cya Tanganyika; ahasanzwe haba imwe muri bataillon y’Ingabo z’u Burundi.
Ni impanuka amakuru aturuka mu gisirikare cy’u Burundi yemeza ko yatewe n’umuhengeri ukomeye wari mu kiyaga cya Tanganyika.
Kugeza ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize imirambo y’abasirikare bari bari muri buriya bwato nta n’umwe wari wakabonetse, n’ubwo ingabo z’u Burundi zirwanira mu mazi zari ziriwe ziyishakisha.