Connect with us

NEWS

Abasaga 5000 nibyo bamaze kwitabira ibikorwa byo kwiyamamaza muri Rwagitima

Published

on

Rwanda news 24 iguhaye ikaze kuri Site ya Rwagitima, Dr. Frank Habineza, umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda), nyuma ya Mimuri yakomereje ibikorwa  I Rwagitima.

Bizagabanya abantu bahunga imisoro abantu bakagaruka bagakorera mu Rwanda

Ku birebana n’imisoro avuga ko bazagabanya umusoro wa TVA ukava kuri 18% ukagera 14. Bizatuma ibiciro bigabanuka abaguzi biyongere

Ati”Tuzashyiraho ikigega gishyigikira ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi kizatanga amafaranga ku bafite imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi. Icyo ikigega kizajya muri buri KARERE”

Tuzashyira imbaraga mu bikorwa remezo hose. Tuzashyiraho uruganda rukora ibyuma bikorwa imirasire y’izuba bikazajya bigera mu baturage bihendutse.

Ku butabera avuga azashyira imbaraga mu nkiko z’abunzi kugira ngo akemure ikibazo byoroheje birebana n’ubutabera

Ku kibazo cy’ubushomeri ngo ntibatora Green Party ngo bazashyira ikigo kuri buri murenge gihuza abakenera akazi kizatuma umuntu akorera Aho aherereye. Icyo ikigo kizaba gifite amakuru yose y’aho akazi gaherereye ibikenerwa byose bigakorerwa kuri uwo murenge akazajya Aho akazi gaherereye agiye gutangira akazi

Ku bijyanye n’ibura ry’amazi mu KARERE yavuze ko naramuka atowe azakemura ikibazo cy’amazi burundu byibura buri muturage akabona amajerekani 5 y’amazi ni ukuvuga litiro 100 z’amazi z’ubuntu

Ku birebana no kongera umushahara ngo nibamugirira icyizere azawuzamura

Atangiye avuga ko aheruka kuza kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida mu 2017. Abaturage bari bamusabye ko abakuriraho umusoro w’ubutaka ntibyashobotse ariko waragabanutse uva kuri 300 ugera ku mafaranga 80

Dr Frank Habineza umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda) atangiye afashe ijambo

Abaturage baje kwakira Green Party bari kwiyongera ubu baragera Hafi ya 5000

Ibi bikorwa byo kwamamaza candida Perezida n’abadepite ba DGPR biri kubera mu murenge wa Rugarama muri Centre ya Rwagitima

Inkuru dukesha umunyamakuru wacu I Rwagitima  : Alphonse Capone