NEWS
Abarobyi barwanye bapfa amafi bamwe bahasiga ubuzima
Abarobyi babiri bo mu gace ka Suba y’Amajyaruguru, Intara ya Homa Bay barohamye mu kiyaga cya Victoria muri Kenya nyuma yo kurwana na bagenzi babo bapfa amafi yo mu kiyaga.
Uku guhangana kwabaye igihe itsinda ry’abarobyi b’ahitwa Koginga Beach bagerageje gutera inshundura zabo ngo barobe ahantu batemerewe kuroba hitwa Uwi Beach.
Umuyobozi w’agace witwa Charles Ngoe yavuze ko amakimbirane yatangiye ubwo itsinda ry’abarobyi bakomoka ahitwa Koginga bashakaga kurobera ahitwa Uwi,batabyemerewe.
Enock Opiyo w’imyaka 25 na Dancan Okoth w’imyaka 40, bari mu itsinda rigizwe n’abantu batanu rya Uwi begereye bagenzi babo baturutse i Koginga babasaba ko batabarobera amafi.
Nyuma y’uko aba bagerageje kubuza aba barobyi bari baturutse Koginga,banze kubyubahiriza kandi bakomeza ibikorwa byabo byatumye intambara irota.
Abarobyi ba Koginga bakubise ubwato bw’ikipe ya Uwi Beach burarohama hapfiramo bariya bagabo babiri.
Opiyo na Okoth basize ubuzima muriyi mpanuka, mugihe abandi batatu bari kumwe mu itsinda bagize amahirwe yo gutabarwa ako kanya.