Connect with us

NEWS

Abarenga 100 bishwe n’umwuzure

Published

on

Ikigo cya Nigeria gishinzwe kurwanya ibiza (Nsema) cyatangaje ko umwuzure watewe n’imvura y’amahindu, wishe abantu bagera ku 110 mu bice bitandukanye by’iki gihugu ku wa 30 Gicurasi 2025.

Umuyobozi Mukuru wa Nsema, Abdullahi Baba-Arah, yasobanuye ko uduce twibasiwe cyane n’uyu mwuzure ari Tiffin Maza na Anguwan Hausawa duherereye mu karere ka Mokwa.

Yagize ati “Amazi y’umwuzure yatembaga yinjiye mu nzu zirenga 50 zo guturamo, azitwarana n’abazibamo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Mokwa, Muhammad Shaba Aliyu, yatangaje ko ari ubwa mbere abaturage bo muri aka gace bahuye n’umwuzure ukomeye nk’uyu mu myaka 60 ishize, asaba Guverinoma gutabara abaturage wibasiye.

Minisitiri ushinzwe amakuru ndetse n’ubutabazi, Mohammed Idris, yatangaje ko inzego z’umutekano n’abatabazi basabwe kujya gutanga ubufasha mu bikorwa byo gushakisha ababuriye muri uyu mwuzure.

Umwuzure utwara ubuzima bwa benshi muri Nigeria waherukaga mu 2022. Icyo gihe hapfuye abarenga 600, abarenga miliyoni 1,3 barimuka.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *