NEWS
Abapolisi 140 bamaze umwaka muri Santrafurika bagarutse mu Rwanda

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 10 Kamena, abapolisi b’u Rwanda 140 bagize itsinda RWAPSU1-9, bagarutse mu Rwannda bavuye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), aho bari bamaze igihe kingana n’umwaka.
Basimbuwe na bagenzi babo bagize itsinda RWAPSU1-10 riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) James Karasi, ryahagurutse i Kigali mu gitondo ryerekeza mu Murwa Mukuru Bangui.
Commissioner of Police (CP) Yahya Kamunuga, uyobora Ishami rya Polisi rishinzwe ibikorwa by’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro (PSO), wabaherekeje akabageza ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo, yabashimiye ubwitange n’umurava byabaranze mu gihe cyo kwitegura gusimbura bagenzi babo.
Yongeye no guha ikaze abapolisi bagize itsinda RWAPSU1-10 basimbuye, ubwo bari bagarutse ku mugoroba bari kumwe n’umuyobozi wabo Chief Superintendent of Police (CSP) Ildephonse Rutagambwa.
Itsinda ry’abapolisi RWAPSU rifite inshingano zo kurinda abayobozi bakuru muri Guverinoma ya Centrafrique n’ab’Umuryango w’Abibumbye barimo Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’Ubutabera, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (SRSG) n’abamwungirije babiri ndetse n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi mu Muryango w’Abibumbye (UNPOL).
CSP Rutagambwa yagarutse ku bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bakoze muri iki gihugu, byiyongera ku kazi ko gucunga umutekano w’abayobozi bari bafite mu nshingano.
Yagize ati: “Uretse inshingano nyamukuru twari dufite zo gucungira umutekano abayobozi bakuru b’Igihugu n’ab’Umuryango w’Abibumbye, twagiye dukora n’ibikorwa byo gufasha mu mibereho myiza y’abaturage birimo Umuganda, gutanga amaraso ku bushake, guha imiti abaturage batishoboye ku buntu no kubagezaho amazi meza yo kwifashisha mu bikorwa by’isuku.”
Uretse iri tsinda RWAPSU rikorera i Bangui mu Murwa Mukuru, hari andi matsinda 3 y’Abapolisi b’u Rwanda muri iki gihugu bakorera mu bice bitandukanye by’igihugu ari yo; RWAFPU-1 na ryo rikorera i Bangui, itsinda RWAFPU-2 rikorera ahitwa Kaga Bandoro mu bilometero bisaga 300 uvuye i Bangui na RWAFPU-3 rikorera ahitwa Bangassou mu bilometero 725 uvuye mu Murwa Mukuru.


