NEWS
Abapadiri Babiri bitabye Imana ku munsi umwe
Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yatangaje ko Padiri Jean Damascène Kayomberera yitabye Imana ndetse na Diyosezi ya Nyundo yashyize hanze itangazo ry’uko Padiri Jean Marie Vianney Muzeyi Sekabara na we yitabye Imana, bombi bitabye Imana ejo ku wa Gatandatu tariki 11 Mutarama 2025.
Musenyeri Edouard Sinayobye uyobora Diyosezi ya Cyangugu, yavuze ko Padiri Kayomberera yitabye Imana ku wa Gatandatu azize uburwayi yari amaranye igihe kirekire.
Itangazo rigira riti: “Diyosezi Gatolika ya Cyangungu ibabajwe no kumenyesha urupfu rwa Padiri Jean Damascène Kayomberera witabye Imana mu Bitaro bya CHUK kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Mutarama 2025.”
Ni mu gihe Diyosezi ya Nyundo, na yo ivuga ko Padiri Jean Marie Vianney Muzeyi yitabye Imana ku wa 11 Mutarama 2025, aguye mu Bitaro byitiriwe Umwami FAISAL azize uburwayi.
Umuhango wo kumusezeraho bwa Nyuma uzabera ku Nyundo ku wa Mbere tariki 13 Mutarama 2025, nyuma y’igitambo cya Misa izabera kuri Paruwasi Katiderali ya Nyundo i Saa Sita (12h00).
Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yo ivuga ko imihango yo guherekeza no gushyingura Padiri Jean Damascène Kayomberera izatangazwa mu gihe cya vuba.