NEWS
Abanyeshuri Basibiye Bashyiriweho Andi Mahirwe Azatuma Bimuka
Mu karere ka Kayonza, abanyeshuri basibiye mu mashuri abanza bashyiriweho gahunda yihariye yo kuzamura ubushobozi yabo mu masomo atatu y’ingenzi: Icyongereza, Ikinyarwanda, n’Imibare.
Iyi gahunda izaba muri ibi biruhuko, ikazafasha abana gukora ibizamini, ababitsinze bakimuka mu mwaka ukurikiraho.
Gahunda yashyizweho na Leta, igamije gufasha abana batsinzwe ayo masomo atatu. Byagaragaye ko abenshi mu bana batsindwa aya masomo, bikaba aribyo bituma basibira umwaka.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harelimana Jean Damascene, yavuze ko iyi gahunda yateguwe kugira ngo ifashe abana kuzamura ubushobozi bwabo.
Ati:“Hari gahunda ihari muri ibi biruhuko yo kwigisha abana batsinzwe bagakora n’ibizamini kugira ngo ababitsinze bimuke, ababitsinzwe basibire.
Hari kugaragara abana benshi basibira kubera impamvu zitandukanye, wenda atari uko ari abaswa ahubwo ari uko bigiye mu buryo butari bukwiriye ngo batsinde. Turasaba ko abo bana bose basubira kwiga amasomo atatu batsinzwe.”
Visi Meya Harelimana yakomeje avuga ko iki gikorwa kizibanda cyane ku bana bo mu mwaka wa mbere, uwa kabiri, n’uwa gatatu w’amashuri abanza, kuko ariho hagiye hagaragara abana benshi basibira cyane.
Ati:“Abarimu bose barenga 1000 barimo barahugurwa kubera iyo gahunda. Nibasoza, barahita baza kwigisha abo bana ku bufatanye bwa NESA na REB ku buryo tuzajya gutangira umwaka w’amashuri icyo kibazo cyakemutse. Turasaba ababyeyi bose gufasha abana babo kwitabira iyo gahunda ya nzamurabushobozi.”
Visi Meya Harelimana yasabye kandi ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kumenya abana bose bagiye gutangira ibiruhuko bazatangira umwaka wa mbere w’amashuri abanza, kugira ngo bategurirwe neza. Ati:
“Ni umurimo tugiye gukora hakazakurikiraho uko tureba aho bakwigira tuzashaka ishuri riri mu Kagari tubasabire abarimu, ku buryo batangira gutegurirwa kwinjira mu mwaka wa mbere.”
Biteganyijwe ko amasomo azatangira tariki ya 27 Nyakanga, agasozwa tariki ya 30 Kanama 2024.
Abana bazajya bigira ku mashuri yose bari basanzwe bigiraho kugira ngo bibafashe kuzamurirwa ubushobozi ndetse binabahe amahirwe yo kwimukira mu wundi mwaka ukurikira uwo bigagamo.