Connect with us

NEWS

Abanyekongo baherutse guhungira mu Rwanda batangiye gutahuka

Published

on

Impunzi z abanyecongo bari bahungiye mu Rwanda mu Karere ka Rubavu kubera imirwano yarimo kubera mu mujyi wa Goma batangiye gusubira mu ngo zabo mu mujyi wa Goma.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’ u Rwanda Alain Mukurarinda yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko impunzi zishaka gutaha zemewe gutaha.

Yagize ati “hari abagera ku ijana bamaze kubisaba kandi ntitwabangira kuko bafite amakuru ko iwabo bimeze neza.”

Impunzi zibarirwa muri 500 bari bahungiye mu Rwanda mu Karere ka Rubavu kubera gutinya imirwano yari mu mujyi wa Goma hagati y’ ingabo za FARDC n’ abarwanyi ba M23 kuva tariki 26 Mutarama 2025.

Abenshi bahungiye mu Rwanda bari bavuye mu bice bya Birere mu mujyi wa Goma, Majengo, Mabanga na Ndosho, bavugaga ko bahunga masasu menshi arimo kuvugira aho batuye baza mu Rwanda bizera ko batekanye.

Umupaka munini uhuza Goma na Gisenyi niwo urimo gukoreshwa ku bantu bari i Goma barimo gushaka kuza mu Rwanda, ukaba urimo gukoreshwa n’ abanyecongo bashaka gusubira mu gihugu cyabo.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *