NEWS
Abanye Congo basubiye i Bukavu bishimiye uko u Rwanda rwabitayeho

Impunzi z’Abanye-Congo zari zarahungiye mu Rwanda kubera imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), zasubiye iwabo kuri uyu wa mbere, tariki ya 17 Gashyantare 2025, zishimira uko u Rwanda rwabafashije mu gihe cyari gishize.
Ku mupaka wa Rusizi ya 1, impunzi zirenga 300 zambutse zisubira i Bukavu, nyuma y’igihe kinini zimaze mu Rwanda. Bamwe muri bo babwiye itangazamakuru ko bahunze intambara yari yageze i Bukavu, aho bamwe bahungiye mu Burundi, abandi bakerekeza i Uvira, i Kamanyola, ndetse no mu gace ka Kalemie.
Mangaza Safi, umwe mu bari barahungiye mu Rwanda, yavuze ko ubwo bari bavuye mu Kamanyola, bahageze nta mutekano bari bafite kubera urusaku rw’amasasu rwumvikanaga mu bice bya Kamanyola na Uvira.
Ati: “Inzego z’umutekano zadukuye ku mupaka wa Bugarama, tuvuye mu Kamanyola, zitugeza kuri gasutamo ya Rusizi ya 1, aho twakiriwe neza.”
Nsimire Mweze, undi mu bari bahunze, yavuze ko u Rwanda rwabafashije cyane mu kubaha imodoka zibambutsa, ndetse no kubagaburira kuko bari bamaze iminsi batarya.
Ati: “Dusubiye iwacu kuko twumvise ko M23 yirukanye abatezaga umutekano muke, barimo FARDC, Wazalendo na FDLR. Ubu turizera ko tuzabaho mu mahoro.”
Izi mpunzi zabanje gusakwa n’inzego zishinzwe umutekano kugira ngo zinjire mu Mujyi wa Bukavu. Uwo mugenzo ntiwatwaye igihe kirekire, ubundi barakomeza urugendo rwabo.
Ibihugu byombi bikomeje gukorana mu gushakira umuti ikibazo cy’impunzi no kugerageza gusubiza umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.