NEWS
Abanyarwanda 44 bamaze gusimburizwa impyiko mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuva mu mwaka wa 2023 u Rwanda rushyize imbaraga mu guteza imbere urwego rw’ubuzima kugeza ubu abarwayi 44 bamaze guhindurirwa impyiko bikorewe mu Rwanda.
Byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, abitangarije Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore, kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Werurwe 2025.
Yasobanuraga ku bibazo byagaragaye muri raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere mu 2023/24
ku birebana n’ibikorwa mu kongera no kunoza serivisi z’ubuzima.
Yagize ati: “Abanyarwanda 44 bamaze gusimburizwa impyiko bikorewe mu Rwanda, kuva twatangira iyo gahunda kuko mbere hari abantu twoherezaga kujya kwivuriza hanze, ariko 44 bamaze gusimburizwa impyikao bose bameze neza.”
Gusimburiza abarwayi impyiko mu Rwanda byatangiye muri Gicurasi 2023, bikorerwa mu bitaro byitiriwe umwami Faisal.
Kuba gusimbuza impyiko bikorterwa mu Rwanda byorohereza abivuzaga hanze kuko gusimbuza impyiko iyo bikorewe mu Buhinde bitwara amafaranga ari hagati y’amadolari ya Amerika 7400 na 14000, bitewe n’imyaka y’umurwayi, ubwoko bw’amaraso ye, ibitaro yagiye kwivurizamo n’ibindi.
Dr Yvan Butera yagaragaje imibare y’abamaze guhabwa serivisi yo kubaga umutima kuva iyo gahunda yatangoira mu Rwanda mu 2022.
Ati: “Ikindi ni ukubaga umutima, tumaze kugaba abana 356 hano mu Rwanda n’abakuru 185 muri iki gihe twatangiye kubavurira hano mu Rwanda mu 2022.”
Ku bijyanye n’indwara y’impyiko,yavuze ko ibiciro buo kuyungurura amaraso byagabanyutse kandi bizakomeza kugabanywa ngo byorohere abakenera iyo serivise.
Ati: “Kuyungurura amaraso (dialyse) byavuye ku bihumbi 150 imaze kugera hagati ya 45 kugeza 75 ariko turashaka kubimanura munsi kurushaho mu mpera z’uyu mwaka bikaba byaragabanyutse.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera yavuze ko igiciro cyo guca mu cyuma byagabanyutseho 64%.
Yagize ati: “Igiciro cyo guca muri scanner no muri MRI cyagabanyutseho 64% hanyuma n’abarwayi twohereza hanze baragabanyutse kuko serivisi bazibona, ni ukuvuga ko serivizsi abaturage bifuza bagenda bazibona ku gihe kandi bakazibonera ku giciro kitari hejuru cyane.”
Muri Gashyantare 2023, ni bwo Inteko Rusange y’Umutwe yatoye itegeko rigena imikoreshereze y’umubiri w’umuntu n’ibiwukomokaho ku mpamvu z’ubuvuzi, kwigisha cyangwa ubuhanga.