NEWS
Abantu 147 bishwe n’inkongi yatewe n’ikamyo yari itwaye lisansi
Inkongi y’umuriro yatewe n’impanuka ikomeye y’ikamyo itwaye lisansi mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Nigeria, mu gace ka Jigawa, yahitanye abantu 147, ikomeretsa abarenga 50.
Iyi mpanuka yabaye ku muhanda ukoreshwa n’abantu benshi, ubwo ikamyo yikubita hasi, abaturage bakihutira kuhavoma lisansi kugira ngo bayikoreshe cyangwa bayigurishe.
Mu gihe barimo kuvoma, lisansi yaturitse bituma inkongi ikwira hafi aho, yica abantu benshi ndetse n’imirambo igaragara mu mavidewo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.
Umuvugizi wa Polisi ya Leta ya Jigawa, Lawan Shiisu Adam, yatangaje ko ubwo impanuka yabaga, abantu bahise begera aho ikamyo yari yaguye kugira ngo bagere kuri lisansi yavaga muri iyo modoka.
Gusa, mu gihe batangiye kuyisuka mu byombo bifuza kuyigurisha cyangwa kuyikoresha, byarangiye iyo lisansi ifashe umuriro, bigatuma abarimo bayikura bibasirwa n’inkongi.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye umuriro mwinshi wifashwe mu gace impanuka yabereyemo ndetse n’imirambo ikwirakwijwe ku butaka hafi aho.
Ubuyobozi bw’inzego z’ubutabazi muri Leta ya Jigawa bwatangaje ko abantu 147 bamaze kumenyekana ko bapfuye, ariko haracyakekwa ko uyu mubare ushobora kuzamuka, bitewe n’ubwinshi bw’abari bari hafi aho.
Abantu barenga 50 bakomeretse bikabije bajyanywe mu bitaro byo mu mijyi ya Ringim na Hadejia. Inzego z’ubutabazi z’iki gihugu zahise zitabazwa, zigerageza guhangana n’ingaruka z’iyi mpanuka ikomeye. Abari mu mirimo yo gutabara bavuze ko inkongi yatewe no guturika kw’iyo lisansi y’umuriro.
Iyi mpanuka yabaye nyuma y’aho mu kwezi gushize abantu 48 na bo bapfiriye mu giturika cya lisansi ubwo amakamyo abiri yari atwaye lisansi zagonganaga mu ntara ya Nigeria iri mu Majyaruguru, igiturika cyahitanye benshi mu baho bari bahurujwe n’amavuta arimo kumeneka.
Ubuyobozi bwafashe ingamba zo gukomeza iperereza kuri izo mpanuka, bikaba biteganyijwe ko hamenyekana uburyo bwo kwirinda impanuka nk’izi mu bihe biri imbere, hibandwa ku gukumira ko abaturage bakomeza kwitwara nabi bageze aho inkongi cyangwa ibindi byago byabaye.