NEWS
Abantu 11 bamaze igihe bafungiwe kwica umurinzi wa Perezida Tshisekedi
Urwego rw’Iperereza rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (ANR) rumaze amezi ane rufunze abantu 11 bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umurinzi wa Perezida Felix Tshisekedi.
Uwo musirikare, witwaga Joseph, yapfuye mu buryo butunguranye muri Mata 2024, aho umurambo we wagaragaye hafi y’ibiro by’urwego rushinzwe ingufu z’amashanyarazi i Kinshasa.
Umuryango Nyafurika uharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, ASADHO, watabarije aba bantu, usaba ko ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi bwavugurura imikorere ya ANR kuko ngo ikomeje kubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
ASADHO yibukije ko Perezida Tshisekedi yari yarasezeranyije Abanye-Congo ko azavugurura ANR ubwo yajyaga ku butegetsi mu 2019, nyuma yo kunengwa bikomeye mu gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila. Gusa, uyu muryango uvuga ko ibyo yasezeranye bitigeze bishyirwa mu bikorwa.
Mu gihe aba bantu 11 bamaze bafungiwe muri kasho ya ANR, ASADHO ivuga ko imiryango yabo n’abanyamategeko babo babujijwe kubonana na bo, ikintu gifatwa nk’ikinyuranyije n’Itegeko Nshinga rya RDC.
ASADHO yasabye Perezida Tshisekedi gutanga itegeko ryo kurekura aba bantu cyangwa se bakaburanishwa, kandi n’abakozi ba ANR bakomeje ibikorwa byo guhohotera abaturage na bo bakabiryozwa.