NEWS
Abana bagororerwa muri Gereza ya Nyagatare batangiye gukora ibizamini bya Leta
Abana 16 bari kugororerwa muri Gereza y’abana ya Nyagatare batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, aho bari gukorana n’abandi banyeshuri kuri site ziri gukorerwaho ibizamini bya Leta mu Karere ka Nyagatare.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Nyakanga 2024, ni bwo mu gihugu hose hatangijwe ku mugaragaro ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza y’umwaka wa 2023-2024.
Ni ibizamini biri gukorwa n’abanyeshuri 202,189 barimo abakobwa 111,810 n’abahungu 91,189.
Umuvugizi wa RCS, CSP Kubwimana Thérèse, yavuze ko ibi bizamini bizakorwa kandi n’abana 16 bagororerwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barimo abahungu 15 n’umukobwa umwe.
Yavuze ko kandi muri aba bana barimo abana babiri barangije ibihano ariko bari gukorana n’abandi ibizamini bya Leta.
CSP Kubwimana yavuze ko mu mashuri yisumbuye bafite abana bane bazakora ibizamini bya leta bisoza umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, bose bakaba baba bigishirijwe mu Igororero ry’abana rya Nyagatare.
Mu kwezi gushize, bamwe mu bana bagororewe muri iri gororero ry’abana rya Nyagatare batanze ubuhamya bw’uburyo kuhagororerwa bakemererwa gukomeza amashuri byafashije bamwe kugororoka neza.
Nkundiyimana Hussein wagororewe muri iri gororero akanakatirwa imyaka 14 azira ibyaha birimo ubugambanyi n’iterabwoba, yavuze ko akigera muri iri gororero yakomeje kwiga anakora ibizamini bya Leta abitsinda neza.
Nyuma yahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika bituma ajya kwiga hanze ndetse anakomeza gutsinda neza ibizamini bya Leta ku buryo ari kwitegura kujya kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda muri Nzeri uyu mwaka.
Uretse uyu muhungu, hari n’abandi benshi bagiye bahiga imyuga irimo ubudozi, gusudira, ububaji, no kogosha. Iyi myuga ibafasha mu kwiteza imbere iyo barangije ibihano byabo.
Kugeza ubu, abana 161 bagororewe mu Igororero ry’abana rya Nyagatare bamaze gukora ibizamini bya Leta, abagera kuri 64 bahawe imbabazi n’Umukuru w’Igihugu.