NEWS
Abakuru b’Ibihugu bitabiriye Irahira rya Perezida Kagame batangiye kugera i Kigali
Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, yabimburiye abandi bakuru b’ibihugu na za guverinoma kugera i Kigali aho yitabiriye Irahira rya Perezida Paul Kagame, rizaba kuri iki Cyumweru.
Perezida Kiir yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.
Perezida Salva Kiir kandi ni we uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yaherukaga mu Rwanda muri Gashyantare 2024.
Perezida Sissoco yakiriwe mu mvura idakanganye
Perezida wa Guinée-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, yageze i Kigali aho yitabiriye Irahira rya Perezida Paul Kagame yakirwa na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa.
Perezida Umaro Sissoco yageze mu Rwanda mu mvura nke yaguye nyuma y’iminsi myinshi y’impeshyi.
U Rwanda na Guinée-Bissau bifitanye umubano w’igihe kirekire, aho bisanganywe amasezerano mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, uburezi, ubukerarugendo n’ubwikorezi bw’indege.
Ku rundi ruhande Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, na we yageze i Kigali aho yitabiriye ibirori by’Irahira rya Perezida Paul Kagame yakirwa na mugenzi we w’u Rwanda Lt Gen Mubarakh Muganga.
Perezida Munangagwa yakiriwe na Francis Gatare uyobora RDB
Perezida wa Zibwabwe Emmerson Munangagwa nawe yasesekaye I Kigali aho yitabiriye irahira rya mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame watorewe indi manda.
Perezida Munangagwa yakiriwe n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, Francis Gatare.
Umubano w’ibihugu byombi ku buyobozi bwa Paul Kagame na Munangagwa ntiwaranzwe n’inzinduko zo ku rwego rwo hejuru gusa, ahubwo habayemo n’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye arenga 26 afitiye inyungu abantu bacu mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ingufu, ubutabera, ubukungu, imibereho y’abaturage n’umuco.
Sénégal yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Ousmane Sonko
Ku ruhande rwa Sénégal, yohereje Minisitiri w’Intebe wayo, Ousmane Sonko, waje ahagarariye Perezida Bassirou Diomaye Faye.
Sonko yakiriwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette.
U Rwanda na Sénégal bimaze igihe bifitanye umubano mwiza mu nzego zitandukanye. Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu yafunguwe mu 2011.
U Rwanda na Sénégal bifitanye amasezerano arimo ay’ubufatanye mu by’umuco yasinywe mu 1975, ay’ubutwererane rusange yasinywe mu 2004, ay’ishyirwaho rya Komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w’ibihugu byombi yasinywe mu 2016 ndetse n’amasezerano y’ubufatanye ari hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA na Radio Television Sénégalaise.
Muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika hatuye Abanyarwanda benshi, yaba abajyanywe n’amasomo n’abandi barimo abagezeyo mu myaka 40 ishize.
Guhera mu 2016, RwandAir yerekeje amaso muri Afurika y’Iburengerazuba aho ikorera ingendo mu mijyi myinshi irimo Cotonou, Abidjan, Douala, Dakar [aho igana kuva mu 2017] n’ahandi.