Connect with us

NEWS

Abafana ba Motema Pembe basabye Corneille Nangaa kubohora RDC

Published

on

Abafana ba DCMP (Daring Club Motema Pembe) iri mu makipe y’umupira w’amaguru y’ubukombe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basabye umuyobozi w’ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa, kubohora iki gihugu.

Ubu butumwa babutangiye mu ndirimbo y’uburakari baririmbye nyuma y’aho DCMP imaze iminsi yitwara nabi, itsinzwe na A.F Anges Verts ibitego 3-1. Ni umukino wabereye muri Stade des Martyrs i Kinshasa ku wa 6 Werurwe 2025.

Abafana b’iyi kipe yavukiye i Kinshasa baririmbaga bati “Nangaa we! Ngwino utubohore kuko Abaluba batwiciye Daring, ngwino utubohore, Abaluba batwiciye igihugu.”

Ijambo “Abaluba” ryasobanuraga ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi kuko uyu Mukuru w’Igihugu yavukiye mu bwoko bw’Abaluba mu mujyi wa Leopoldville wahindutse Kinshasa.

Ibirego byo kwica igihugu bikurikiye iby’amashyirahamwe y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro n’abahagarariye sosiyete sivile mu Ntara zigize Grand-Katanga, bashinje umuryango wa Tshisekedi gucukurayo aya mabuye mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuva mu 2019.

Aba baturage bamaze gushaka umunyamategeko uzabagereza ikirego mu nkiko, Me Bernard Maingain, bagaragaje ko ikibashengura ari uko amafaranga ava mu mabuye y’agaciro acukurwa mu ntara zabo atifashishwa mu kuziteza imbere.

Nangaa yagaragaje kenshi ko RDC yishwe n’isahurwa ry’umutungo, ruswa no kudaha agaciro inzego zayo zishinzwe umutekano, arahirira guhindura ubutegetsi bw’iki gihugu, abifashijwemo n’abarwanyi ba AFC/M23.

Ubu abarwanyi ba AFC/M23 bagenzura ibice by’ingenzi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa RDC, birimo Umujyi wa Goma n’Umujyi wa Bukavu.