Published
5 months agoon
Perezida w’Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yagiriye uruzinduko muri Angola aho yagiranye ibiganiro na Perezida w’icyo gihugu, João Lourenço, bigamije gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ramaphosa yageze i Luanda kuri uyu wa Kane, tariki ya 8 Kanama 2024, aho yahuye na mugenzi we Perezida Lourenço mu rwego rwo kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi, ndetse no gushakira hamwe igisubizo kirambye ku kibazo cya RDC, kigeze ku rwego rukomeye kuva intambara hagati y’ingabo za Leta (FARDC) na M23 yatangira.
Ibiro bya Perezida Ramaphosa byatangaje ko ibiganiro hagati y’aba bayobozi byibanze ku ngingo zifitiye inyungu impande zombi, harimo no kurebera hamwe uko hakemurwa amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa Congo, ndetse n’uburyo bwo kongera amahoro n’umutekano mu karere kose.
Afurika y’Epfo ni cyo gihugu kiyoboye ingabo za SADC (Umuryango w’Ubukungu w’ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo) zoherejwe muri RDC kugira ngo zifashe FARDC mu rugamba rwo kurwanya umutwe wa M23. Kuva mu Kuboza 2023, Afurika y’Epfo yohereje abasirikare 2,900 muri icyo gihugu.
Perezida Lourenço, wahawe inshingano zo guhuza ibihugu bihanganye n’ikibazo cya RDC na AU, yagaragaje ubushake bwo gusubiza amahoro muri ako karere, ndetse no kunga u Rwanda na RDC bitumvikana ku birebana n’ubufasha RDC ishinja u Rwanda gutera umutwe wa M23. U Rwanda rwakomeje guhakana ibyo birego, ruvuga ko nta shingiro bifite.
Uruzinduko rwa Ramaphosa rukurikira inama yabereye i Luanda ihuza Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda, RDC, na Angola, aho bemeranyije ko hagomba kubaho agahenge hagati ya FARDC na M23, nubwo M23 yatangaje ko itigeze itumirwa muri iyo nama kandi idashyigikiye ayo masezerano.
Ku wa Gatatu, inzego z’ubutasi z’u Rwanda, RDC, na Angola nazo zateraniye i Luanda baganira ku makimbirane yo muri RDC ndetse n’uburyo bwo guhashya umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibiro bya Ramaphosa byatangaje ko uru ruzinduko ari urukomeye, cyane ko Perezida Lourenço yari amaze kuvugana na Umunyamabanga wa Leta wa Amerika, Anthony Blinken, wamushimiye ku ruhare Angola ifite mu gukemura amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC.
Benshi biteze ko uru ruzinduko rwa Ramaphosa muri Angola ruzatanga umusaruro mu gukemura ikibazo cya RDC, cyane ko ubwo aheruka gusura u Rwanda muri Mata uyu mwaka, Perezida Ramaphosa yagaragaje ko ikibazo cya RDC gikwiye gukemurwa mu nzira za politiki, aho intambara zitakomeza gushegesha abaturage b’iki gihugu.
N’ubwo bimeze bityo, hari abatavuga rumwe na Ramaphosa bamunenga kohereza ingabo muri RDC kurwanya M23, bavuga ko zitanahawe imyitozo ihagije, kandi abasirikare 7 b’Afurika y’Epfo bamaze gutakaza ubuzima muri iyo ntambara