Connect with us

NEWS

Aba Dasso bari kubakirwa inzu zo kubamo

Published

on

Mu Karere ka Ngoma, abakozi bo mu Rwego rwunganira Uturere mu gucunga Umutekano (DASSO) barimo kubakirwa inzu zo kubamo mu mirenge yose, hagamijwe kubafasha kuba hamwe no kunoza serivisi baha abaturage.

Ku wa Gatanu, tariki ya 19 Nyakanga 2024, hatashywe icumbi ryubakiwe DASSO mu Murenge wa Rukira, ryuzuye ritwaye miliyoni 20 Frw. Iyi nzu ifite ibyumba byinshi ku buryo buri mukozi wese aba mu cyumba cye, bityo bikaba byitezweho kurushaho kunoza imikorere.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko hamaze kubakwa inzu zirindwi muri 14 bifuza kubaka mu mirenge yose y’Akarere.

Meya Niyonagira yavuze ko kubakira DASSO inzu zo kubamo bifite intego yo kubafasha gukorera hamwe, bityo bikoroshya imikorere no guha serivisi nziza abaturage. Yagize ati:

“Twajyaga tubakenera nko mu masaha y’umugoroba ugasanga bamwe batashye kandi bataha kure, bigatuma umutekano udacungwa neza ariko ubu kuko bazajya baba hamwe turizera ko bizatanga umutekano.”

Yakomeje avuga ko buri cumbi ryubatswe bigizwemo uruhare n’imiganda y’abaturage n’ubuyobozi bw’Akarere.

Biteganyijwe ko inzu zose zitari zubakwa zizuzura mu ngengo y’imari ya 2024-2025. Kugeza ubu, inzu zirindwi zamaze kuzura, izindi zirindwi zikazubakwa mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024-2025.

Kubakira aba-DASSO inzu zo kubamo bizatuma boroherezwa gukora akazi kabo neza mu Karere ka Ngoma, bityo bagatanga umusanzu ukomeye mu kubungabunga umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.