Connect with us

NEWS

Aba-Cardinal 133 bagiye gutangira gutora Papa mushya

Published

on

Inteko y’Aba-Cardinal 133 iteranira muri Chapelle Sistine i Vatican kuva kuri uyu wa 7 Gicurasi 2025 iratangira gutora Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi usimbura Papa Francis witabye Imana.

Mbere y’uko iri tora ritangira, tariki ya 5 Gicurasi habaye umuhango wo kurahiza Aba-Cardinal bitabiriye itora, wayobowe na Cardinal Kevin Joseph Farrell uyobora Kiliziya Gatolika by’agateganyo kuva Papa Francis yitabye Imana.

Nk’uko Itegeko Nshinga rya Vatican ryemejwe na Papa Yohani Pawulo II mu 1996 ribiteganya, Aba-Cardinal bitabira itora barahirira kutamena ibanga ry’uko igikorwa cyagenze.

Aba-Cardinal kandi bemera ko mbere yo kwinjira muri Chapelle Sistine, ibikoresho byabo byose bishobora gufata amajwi cyangwa amashusho n’ibindi by’itumanaho bifatirwa, kugeza igihe itora rizarangirira.

Diyakoni mukuru wo ku rwego rwa Cardinal afungirana abagize Inteko itora muri iyi Chapelle, akayifungura gusa mu gihe habonetse impamvu ikomeye, nk’igihe ababishinzwe bagiye kuzana amajwi y’Aba-Cardinal barwaye baba batoreye ahantu hihariye i Vatican.

Umuvugizi w’ibiro by’Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Matteo Bruni, yabwiye abanyamakuru ko ku wa 6 Gicurasi habaye Inteko Rusange yasuzumirwagamo iby’ingenzi bikwiye kuranga Papa mushya.

Nk’uko Aba-Cardinal n’abandi bashumba bateraniye muri iyi Nteko Rusange babyemeje, Papa mushya akwiye kurangwa no kuba umuhuza w’abantu, umwungeri mwiza, icyitegererezo mu bumuntu n’ishusho ya Kiliziya y’abagiraneza.

Mu bihe by’intambara, amakimbirane no guheza amatsinda y’abantu, Papa mushya akwiye kurangwa n’impuhwe, akunga abantu kandi akabaremamo ibyiringiro.

Kuva amatora atangiye kugeza arangiye, abayoboke ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda no ku Isi yose bazaba basengera Aba-Cardinal bateranira muri Chapelle ya Sistine kugira ngo Roho Mutagatifu abamurikire, batore neza.

Visi Perezida w’Inama Nkuru y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Vincent Harolimana, yatangaje ko Papa mushya namenyekana, hazaba isengesho ryo gushima Imana.

Itora rya Papa riba mu byiciro, ndetse hari ubwo ryamara igihe kiri hagati y’umunsi umwe n’itatu. Iyo umukandida abonye bibiri bya gatatu by’amajwi yose y’Aba-Cardinal, byemezwa ko ari we watsinze.

Pope Francis waves to thousands of followers as he arrives at the Manila Cathedral on January 16, 2015 in Manila, Philippines. Pope Francis will...

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *