Connect with us

NEWS

Rubavu: Yinjiye mu Rwanda yambaye imyenda ya FARDC Gen Gakwerere wa FDLR

Published

on

Ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), inzego z’umutekano z’u Rwanda zakiriye Gen Ezéchiel Gakwerere, uzwi ku mazina ya Sibo Stany na Julius Mokoko, wari umuyobozi muri FDLR.

Gen Gakwerere yashyikirijwe u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu n’umutwe wa M23, ari kumwe n’abandi barwanyi 13 barimo Major Ndayambaje Gilbert. Bafatiwe mu mirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Congo (FARDC), aho barwaniraga ku ruhande rwa FDLR.

Yari umwe mu bayobozi ba FDLR

Gakwerere yari Umunyamabanga Mukuru wa FDLR mu rwego rwa politiki. Yavukiye muri Komini Rukara, Perefegitura ya Kibungo (ubu ni mu karere ka Kayonza) mu 1964.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari afite ipeti rya Lieutenant, akaba yari umuyobozi wungirije ushinzwe ubutasi, ibikorwa no guhugura mu ishuri rya gisirikare rya ESO i Butare. Yari umwe mu basirikare bizerwaga cyane na Capt Nizeyimana Ildephonse, nawe wakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha.

Ibyaha akekwaho

Amakuru avuga ko Gakwerere yayoboye itsinda ry’abasirikare b’ishuri rya ESO bitwaga New Formula, bakoze ubwicanyi bwahitanye Abatutsi benshi muri Butare, cyane cyane kuri za bariyeri. Anakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’Umwamikazi Rosalie Gicanda, wishwe tariki ya 20 Mata 1994.

Gakwerere kandi akekwaho uruhare mu rupfu rwa Jean Baptiste Habyarimana, wayoboye Perefegitura ya Butare.

Igikorwa cyo gushyikirizwa u Rwanda

Ku isaha ya saa sita n’iminota 20, nibwo Gakwerere n’abandi barwanyi bagera kuri 13 binjiye mu Rwanda nyuma yo gusakwa. Bamaze gushyikirizwa inzego z’umutekano z’u Rwanda, bahise bajyanwa ahabugenewe kugira ngo hakomeze iperereza.

Uyu mugabo wari umaze igihe kinini ari mu buyobozi bwa FDLR, agaruwe mu gihugu mu gihe hari hamaze igihe havugwa ko hari Jenerali wa FDLR wafatiwe ku rugamba ariko amazina ye atatangajwe.

Inzego z’umutekano z’u Rwanda ntacyo ziratangaza ku bijyanye n’itabwa muri yombi rye ndetse n’icyo azakurikiranwaho.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *