NEWS
Impaka z’urudaca hagati ya Perezida Trump na Zelenskyy wa Ukraine

Perezida Donald Trump yahuye na Perezida wa Ukraine amusaba kwemera ibiganiro n’Uburusiya kugira ngo intambara iri mu gihugu cye irangire.
Byari ibiganiro birimo impaka, Perezida Donald Trump ameze nk’umusaza urimo guhanura “umuhungu utumvira ababyeyi”.
Mu burakari, Trump yumvikanye abwira Perezida Volodymyr Zelenskyy ko nta karita yo gukina afite, ko arimo asheta ku rupfu miliyoni z’abaturage, ndetse akaba arimo no gukina n’Intambara ya Gatatu y’Isi.
Iyi nama irimo gusuzugurana no guterana amagambo imbere ya camera, yatumye Perezida Volodymyr Zelenskyy ahita asoza uruzinduko rwe muri America.
Perezida Donald Trump ari kumwe na Visi Perezida JD Vance, bashinje Zelenskyy agasuzuguro, bakamuhatira gusaba imbabazi.
Perezida wa Ukraine wavugiwemo inshuro nyinshi yagaragaje ko nta gaciro yahawe muri iyi nama.
Visi Perezida wa Leta zunze ubumwe za America, JD Vance ahita amusubiza mu kibazo ati “Uratekereza ko ibi ari ukugusuzugura kukuzana mu Biro bya Perezida (Oval Office) wa Leta zunze ubumwe za America, hanyuma ukavuga nabi ubutegetsi burimo kugerageza kubuza ko igihugu cyawe gisenyuka?”
Perezida Volodymyr Zelenskyy yagerageje kwisobanura avuga ko intambara nubwo arimo ayumva mu gihugu cye, ariko n’undi wese yamugeraho akayumva cyangwa akazayumva.
Ayo magambo yarakaje Perezida Trump ahita amubwira ati “Ubu nta karita ubufite. Uri kumwe natwe utangiye kugira ikarita…Uri gukina urusimbi n’ubuzima bw’abaturage za miliyoni! Uri gukina urusimbi n’Intambara ya Gatatu y’Isi.”
Perezida Trump yabwiye Zelenskyy ko iyo atagira miliyari 350 z’amadolari n’ibikoresho bya gisirikare America yamuhaye intambara iba yararangiye mu byumweru bibiri.
Yasabye Zelenskyy kwemera ibiganiro, undi avuga ko abyemera ariko akeneye ko “ahabwa icyizere kuri Perezida Vladimir Putin”.
Amakuru avuga ko Perezida Donald Trump atasinye amasezerano y’amabuye y’agaciro hagati ya America na Ukraine. Cyakora yavuze ko babashije kumvikana ku masezerano.
Yavuze ko ashaka kurangiza iyi ntambara iri hagati y’Uburusiya na Ukraine.