Connect with us

NEWS

Ndikuriyo wa CNDD-FDD yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’iminsi arembye

Published

on

Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi bw’u Burundi, Révérien Ndikuriyo, yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’iminsi myinshi arembeye mu mahanga.

Ndikuriyo yafashwe n’uburwayi nyuma yo kwitabira Inteko Rusange y’ishyaka CCM muri Tanzania tariki ya 19 Mutarama 2025, yatorewemo Perezida Samia Suluhu Hassan nk’umukandida uzarihagararira mu matora.

Byavuzwe ko Ndikuriyo “wari muri coma”, yajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya Nairobi muri Kenya, biranga, yoherezwa ku mugabane wa Asia.

Mu masengesho ya CNDD-FDD yabaye tariki ya 25 Mutarama 2025, Perezida Evariste Ndayishimiye yemeje ko Ndikuriyo arwaye kandi ko akomeje kumusengera kugira ngo akire.

Ndayishimiye usanzwe ari Umuyobozi w’Urwego rw’Inararibonye rw’iri shyaka, yagize ati “Satani ari gukora ibishoboka byose kugira ngo atuvangire kubera ko Umunyamabanga Mukuru ararwaye. Ndasaba abagumyabanga bose gukomeza kumusengera.”

Nyuma y’amezi abiri atagaragara mu ruhame, Ndikuriyo yagaragaye mu masengesho ya CNDD-FDD asoza ukwezi kwa Gashyantare 2025 kuri uyu wa Kane, ari kumwe n’umugore we n’abayobozi barimo Ndayishimiye.

Ndikuriyo kandi ni we watangije iri sengesho, ashima abanyamuryango ba CNDD-FDD n’Abarundi muri rusange kuba batarahaye agaciro amagambo abaca intege, bakumvira abayobozi babo.

Yabashimiye kandi imyitwarire bafite mu gihe bitegura amatora rusange ateganyijwe muri Kamena 2025, ati “Bagumyabanga, imyitwarire yanyu irashimishije. Murabizi mu bihe by’amatora haba guterana amagambo, haba kwinubirana. Ubu ni urugendo rusanzwe.”

Ndikuriyo yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD muri Mutarama 2021. Ni umwe mu bafite ijambo rikomeye muri politiki y’u Burundi.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *