NEWS
Abantu 11 bapfiriye mu gitero cy’i Bukavu, hakomereka abarenga 60

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko abantu 11 bapfiriye mu gitero cya gerenade cyagabwe mu Mujyi wa Bukavu kuri uyu wa 27 Gashyantare 2025.
Umuyobozi w’iri huriro, Corneille Nangaa, yasobanuye ko iki gitero cyakomerekeyemo abantu 65 barimo batandatu bakomeretse cyane.
Nangaa waganiraga n’abanyamakuru, yagize ati “Igitero cya Bukavu cyapfiriyemo abantu 11 barimo umugore n’uwakigabye. 65 bakomeretse barimo abakomeretse cyane.”
Iki gitero cyagabwe ku bari bitabiriye inama yateguwe n’ubuyobozi bwa AFC/M23, yabereye mu mbuga ngari y’Umujyi wa Bukavu, ahazwi nka ‘Place de l’Indépendance’.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko iki gitero cyagabwe hashingiwe ku ibwiriza Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yahaye Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Jean-Jacques Purusi.
Ibiro bya Perezida wa RDC byo byatangaje ko iki gitero cyagabwe n’ingabo z’amahanga “ziri ku butaka bwa Congo binyuranyije n’amategeko”, gusa abakurikiranira hafi imikorere ya Leta ya RDC babifashe nko kuyobya uburari.
Kanyuka yasobanuye kandi ko abarwanyi ba AFC/M23 bataye muri yombi babiri mu bagabye iki gitero, kandi ko bagishakisha n’abandi bacitse.
Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko ibisasu byakoreshejwe muri iki gitero ari iby’ingabo z’u Burundi zisanzwe zikorana n’iza RDC.