Connect with us

NEWS

Corneille Nangaa na Bisimwa basuye Bukavu

Published

on

Umuyobozi w’ihuriro AFC, Corneille Nangaa, n’uw’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu rwego rwa politiki, Bertrand Bisimwa, basuye umujyi wa Bukavu ku nshuro ya mbere kuva abarwanyi babereye abayobozi batangira kuwugenzura.

Nangaa na Bisimwa bagaragaye mu mujyi rwagati ndetse no ku cyambu cy’Ikiyaga cya Kivu, barinzwe n’abarwanyi ba M23, bakirwa n’abaturage benshi babitaga “Les Libérateurs”.

“Les Libérateurs” ni abantu bari mu rugamba rwo kubohora abandi. Ni izina rijyana n’intego y’abarwanyi ba AFC/M23 kuko bagaragaza ko bafite intego yo gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, bakabohora RDC.

Kuri Bisimwa, yasubiye iwabo kuko yavukiye mu mujyi wa Bukavu mu bwoko bw’Abashi. Byagaragaraga ko uyu munyapolitiki yari yishimiye gusubira ku ivuko kuko yari amaze imyaka myinshi atahagera.

M23 yafashe umujyi wa Bukavu tariki ya 16 Gashyantare 2025. Abarwanyi bayo basanze ihuriro ry’ingabo za RDC ryamaze guhunga, ryataye intwaro ndetse ryasize risahuye imitungo y’abaturage.

Uyu mutwe witwaje intwaro wari uherutse gufata n’umujyi wa Goma tariki ya 27 Mutarama 2025, nyuma yo guhangana bikomeye n’ingabo zirimo iz’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC), abacancuro n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *