Connect with us

NEWS

Abadepite batumije Minisitiri ngo asobanure inyungu ihanitse ya SACCO

Published

on

Abagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, banzuye gutumiza Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Mulangwa ngo atange ibisobanuro ku bibazo bijyanye na Koperative yo Kubitsa no Kuguriza Umurenge SACCO (U-SACCO), harimo n’igipimo cy’inyungu kiri hejuru, kuri ubu zigeze ku kigero cya 24% ku mwaka.

Uwo mwanzuro w’Abadepite wafashwe ku wa Mbere tariki ya 24 Gashyantare 2025 aho basuzumaga raporo yakozwe mu gihugu hose bagenzura imishinga y’iterambere ya Leta igamije kurushaho kunoza imibereho y’abaturage.

Koperative Umurenge SACCO ni gahunda ya Leta igamije kongera serivisi z’imari zitagira n’umwe ziheza mu Banyarwanda, ikaba yarashyizweho guhera mu mwaka wa 2008 hagamijwe gufasha abaturage bo mu cyaro cyane cyane kuko ibindi bigo by’imari byinshi usanga byibanda mu mijyi.

Raporo zigaragaza ko mu 2008 abakoresha serivisi z’imari bavuye kuri 21% by’Abanyarwanda bafite imyaka iri hejuru ya 18 bakagera kuri 41% mu mwaka wa 2012, ahanini bitewe n’izo Koperative zakomeje kwagurwa nibura muri buri Murenge kugeza uyu munsi.

Kugeza uyu munsi, bivugwa ko Koperative Umurenge SACCO zakubye nibura inshuro eshanu abaturage bo mu cyaro bagana serivisi z’imari, akaba ari rwo rwego rw’imari rukurikira Banki y’Abaturage (BPR).

Ubwo Abadepite bagezwagaho raporo yakozwe mu gihugu hose, Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite ushinzwe ibikorwa by’Inteko Beline Uwineza, yashimangiye ko Koperative Umurenge SACCO yatanze umusanzu ukomeye mu kwegereza Abanyarwanda serivisi z’imari by’umwihariko ku bumenyi bwo kuguriza n’inguzanyo.

Yongeyeho ko izo Koperative zitera inkunga imishinga mito n’iciriritse yakabaye ihangana no kubona uko ibaho cyangwa ngo iterwe inkunga na banki z’ubucuruzi.

Gusa rero yasobanuye ko urugendo rw’Abadepite rwatahuye imbogamizi zitandukanye mu mikorere, harimo n’impungenge z’abaturage bagaragaza ko ikigero cy’inyungu ku nguzanyo bahabwa kiri hejuru cyane.

Depite Uwineza yagize ati: “Abaturage bavuga ko ikigero cy’inyungu ya 24% kiri hejuru ugereranyije n’ayo ibindi bigo by’imari bisaba, bikaba bigenda bica intege abaturage zo kuba bakwaka inguzanyo bagamije kwiteza imbere.” Yongeyeho ko abaturage bababwiye ko bahitamo kujya kwishakira inguzanyo mu bimina, no mu yandi matsinda mu gushyigikira iterambere ryabo.

Uyu munsi, mu gihe banki z’ubucuruzi zitanga inguzanyo ku mpuzandengo y’ikigero cya 15.85% iy’Umurenge SACCO yiyongeraho nibura 8.15 % nk’uko bishimangirwa n’imibare yatanzwe na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) mu mwaka wa 2024.

Indi mbogamizi yagarutsweho muri raporo y’Abadepite ni uko izo banki zikiri inyuma mu gukoresha ikoranabuhanga, bikaba bituma abanyamuryango batabasha kugera kuri serivisi mu buryo buboroheye.

Raporo ivuga ko guhuza za SACCO zigakora ku rwego rw’Akarere bishobora kuzazifasha kuba Kopertive zikomeye ku rwego rw’Igihugu, ariko ngo kuba iyo gahunda itihutishwa bituma ibibazo by’izo Koperative bidakemuka mu buryo buboneye.

Uwineza ati: “Guhuza ibi bigo by’imari nibyihutishwa, serivisi ku banyamuryango bazo zishobora kuzarushaho kunozwa.”

Raporo y’Abadepite igaragaza kandi ko Koperative Umurenge SACCO zifite inguzanyo zitishyurwa neza ziri hejuru y’ikigero cya 5% gishyirwaho na Banki Nkuru y’u Rwanda.

Uwineza yasobanuye ko abasaba inguzanyo bazibona ariko bakazikoresha mu nyungu zitandukanye n’icyo bazisabira ari na yo mpamvu bigorana ko zitanga umusaruro w’icyo zasabiwe.

Ati: “Iyo ni imwe mu mpamvu zituma Koperative Umurenge SACCO zigira ikigero kiri hejuru cy’inguzanyo zitishyurwa uko bikwiye.”

Kugeza mu 2024, muri buri Murenge muri 416 y’u Rwanda habarizwaga Koperative Umurenge SACCO, aho zifite umutungo rusange usaga miliyari 240 z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko bishimangirwa na Raporo ya BNR yo mu 2024.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *