Connect with us

Sports

Perezida Kagame yatangije Tour du Rwanda 2025

Published

on

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe na Perezida wa UCI David Lappartient, batangije ku mugaragaro isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu Tour du Rwanda 2025.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2025, ni bwo hatangiye irushanwa rya Tour du Rwanda rizenguruka igihugu ku nshuro ya 17 kuva ribaye Mpuzamahanga mu gihe ari inshuro ya karindwi kuva rigiye ku rwego rwa 2.1.

Abakinnyi 69 bo mu makipe 14, barimo 39 bo muri Afurika, 26 b’i Burayi, 3 bo muri Aziya Asia na Oceania n’umwe wo muri Amerika, ni bo batangiye iri rushanwa rizamara iminsi umunani.

Kuri uyu munsi wa mbere, harakinywe ‘Prologue’ ireshya n’ibilometero 4,1 bitangiriye kuri BK Arena isozezwa kuri Sitade Amahoro abakinnyi basiganwa n’ibihe ku giti cyabo ibizwi nka “Individual Time Trial”.

Mbere y’uko Tour du Rwanda 2025 itangira, Perezida wa UCI David Lappartient, ari hamwe n’abandi bayobozi bo muri UCI barimo Jacques Landry uyobora UCI Satellite yo muri Afurika y’Epfo, batangije ikigo cyo guteza imbere umukino w’amagare mu Rwanda.

Hatangijwe kandi gahunda yo guteza imbere umukino w’amagare mu mpunzi.

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *