NEWS
Papa Francis akomeje kuremba cyane

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, umaze iminsi mu bitaro kubera indwara y’umusonga hamwe n’ikibazo cy’ubuhumekero, akomeje kuremba ndetse n’abaganga bagaragaje impungenge ku buzima bwe.
Ku wa 22 Gashyantare 2025, Vatican yatangaje ko Papa Francis ari mu bihe bikomeye nyuma y’indwara y’ubuhumekero yamufashe, bikaba byatumye akeneye umwuka w’inyongera ku gipimo cyo hejuru.
Vatican yemeje ko Papa Francis, w’imyaka 88 arimo kumererwa nabi nyuma y’icyumweru amaze mu bitaro bya Gemelli i Roma.
Uburwayi bwa Papa Francis bwatewe n’umusonga wibasiye ibihaha byombi. Kuri ubu byasabye ko yongererwa n’amaraso.
Nk’uko byatangajwe n’itsinda ry’abaganga bamwitaho, Papa Francis aracyari maso kandi afite ubushake bwo gukomeza gukora, ariko uburibwe afite buruta ubw’ejo hashize.
Abaganga bafite impungenge ko uburwayi bwe bushobora gukomera kurushaho.
Mu itangazo Vatican yashyize hanze, yavuze ko kuri iki Cyumweru Papa Francis atayobora isengesho rya Angelus, ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, bitewe n’ubuzima bwe butameze neza.