Connect with us

NEWS

Tshisekedi yasubiyemo ko atazaganira na M23 nubwo EAC na SADC babimusabye

Published

on

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yatangaje ko ubutegetsi bwe butazaganira n’umutwe witwaje intwaro wa M23 nubwo bwabisabwe n’abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’amajyepfo (SADC).

Aba bakuru b’ibihugu basabye Leta ya RDC kuganira n’imitwe yitwaje intwaro yose irimo M23 tariki ya 8 Gashyantare ubwo bahuriraga i Dar es Salaam muri Tanzania, bagaragaza ko ibiganiro bya politiki ari byo byagarura amahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC.

Gusa mu nama mpuzamahanga ya politiki n’umutekano iri kubera i Munich mu Budage guhera kuri uyu wa 14 Gashyantare 2025, Tshisekedi yavuze ko ubutegetsi bwe budashobora kuganira na M23 kuko ngo ni umutwe w’iterabwoba wishe abantu.

Ati “Iyo tuvuga ko tutazaganira na M23 ntabwo tuba twirata. Impamvu ya mbere ni uko yishe abantu, yarashe amabombe ku nkambi, abagore n’abana barapfuye. Ntabwo twaganira n’umutwe w’iterabwoba.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze kandi ko M23 ari ikintu kirimo ubusa gikorera u Rwanda, asobanura ko ubutegetsi bwe buzaganira n’u Rwanda gusa, aho kuganira n’uyu mutwe witwaje intwaro.

Ati “Ntabwo dushaka kuganira na M23 ahubwo dushaka kuganira n’u Rwanda mu buryo butaziguye kuko bitabaye ibyo, twaba dutakaza umwanya.” Ngo ibyo biganiro bizakomereza muri gahunda ya Luanda.

M23 ihakana ibyaha byose ishinjwa na Leta ya RDC, ikagaragaza intego yayo ari ukurinda umutekano w’abaturage. Yasobanuye ko yashoboye kugarura umutekano mu bice byose yafashe birimo umujyi wa Goma, nyamara mbere byari byarahungabanyijwe n’ubwicanyi, ubujura no gufata ku ngufu.

Uko Leta ya RDC yanga kuganira na M23, ni ko uyu mutwe witwaje intwaro ukomeza kwagura ibirindiro. Kuri uyu wa 14 Gashyantare gusa, wafashe santere ya Kabamba, iya Katana na Kavumu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru mashya aturuka muri Kivu y’Amajyepfo ahamya ko abarwanyi ba M23 batangiye kwinjira mu mujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’iyi ntara, aho iri joro rishobora gucya na Bukavu yose yamaze gufatwa.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *