Connect with us

NEWS

Perezida Kagame Yakiriye Abikorera bo muri Arabie Saoudite

Published

on

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Itsinda ry’abikorera bo muri Arabie Saoudite rigizwe n’abayobozi bakuru mu Rugaga rw’Ubucuruzi muri Arabie Saoudite (Federation of Saudi Chambers of Commerce), riyobowe na Hassan Alhwaizy.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 13 Gashyantare 2025, nibwo Umukuru w’Igihugu yakiriye muri Village Urugwiro iri tsinda ry’abikorera bo muri Arabie Saoudite.

Aba bashoramari n’abayobozi b’ibigo barenga 30 bari mu Rwanda kuva ku wa Gatatu tariki ya 12 Gashyantare 2025, aho baje kureba ahari amahirwe y’ishoramari no kubaka imikoranire hagati y’inzego z’abikorera mu Rwanda no muri Arabie Saoudite.

Mbere yo guhura n’Umukuru w’Igihugu, aba bikorera bo muri Arabie Saoudite na bagenzi bo mu Rwanda basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari.

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, Jeanne Françoise Mubiligi, yavuze ko aya masezerano ari umusingi w’imikoranire y’igihe kirekire.

Mbere y’uko basuriba muri Arabia Saudite, iryo tsinda rirasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho basobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko yahagaritswe ubu u Rwanda rukaba ruyubakiraho mu guharanira iterambere rirambye.

U Rwanda na Arabie Saoudite bisanzwe bifitanye umubano uzira amakemwa ushingiye ku bufatanye butanga umusaruro mu nzego zirimo uburezi, ubuzima, ingufu n’iterambere ry’ibikorwa remezo.

Izindi nzego z’ishoramari ibihugu byombi bifatanyamo harimo ikoranabuhanga, urwego rw’imari, ubukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari.

By’umwihariko Arabie Saoudite ni isoko ryagutse ry’umusaruro w’ubuhinzi woherezwa mu mahanga by’umwihariko imboga n’imbuto bituruka mu Rwanda.

Intambwe imaze guterwa mu butwererane bw’ibihugu byombi yatangiye mu mwaka wa 2018, ubwo ibihugu byombi byasinyaga ku masezerano atangiza umubano mu bya dipolomasi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *