Connect with us

NEWS

Impanuka ikomeye ya bisi yabereye mu Karere ka Rulindo

Published

on

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 11 Gashyantare 2025, habereye impanuka ikomeye mu Murenge wa Rusiga, mu Karere ka Rulindo, aho bisi nini itwara abagenzi yagiriye impanuka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yemeje iby’iyi mpanuka, agira ati: “Nibyo habereye impanuka ikomeye ya bisi itwara abagenzi.”

Kugeza ubu, Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ubuzima zimaze kugera ahabereye impanuka, ndetse ibikorwa by’ubutabazi birakomeje. Gusa, kugeza ubu ntiharamenyekana umubare w’abahitanywe n’iyi mpanuka cyangwa abayikomerekeyemo.

Amakuru ahari ni uko iyi bisi ari iy’isosiyete ya International Express. Haracyakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye impanuka.

Ibi bibaye mu gihe inzego zishinzwe umutekano n’ubwikorezi zikomeje gushyira imbaraga mu gukangurira abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda hagamijwe kugabanya impanuka zo mu muhanda.