Connect with us

NEWS

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ibinyoma bya RDC ku kutitabira inama za EAC

Published

on

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yahishuye ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yanze ko abaminisitiri bayo bitabira inama z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), itanga impamvu z’ibinyoma.

Tariki 29 Mutarama 2025, abaminisitiri bari bahagarariye ibihugu bya EAC bahuriye nama yifashishije ikoranabuhanga, yigaga ku izamba ry’umutekano mu burasirazuba bwa RDC. Hari hashize iminsi ibiri umutwe witwaje intwaro wa M23 ufashe umujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Minisitiri wa RDC ushinzwe ubufatanye bw’akarere ni we wagombaga kwitabira iyi nama. Abandi bose bo mu bihugu bya EAC barayitabiriye, we ntiyaboneka nyamara yari igamije gushakira igisubizo ikibazo kimaze imyaka myinshi mu burasirazuba bw’igihugu cyabo.

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye ko we na bagenzi be babwiwe ko impamvu Minisitiri wa RDC atabonetse muri iyi nama kandi yari yaremeje ko azayitabira, ari uko yanyuze kuri “link” y’inama itari yo.

Ati “Impamvu twahawe ni uko Minisitiri wa RDC ushinzwe ubufatanye bw’akarere, wari wemeje mbere ko yitabira, yaje kunyura…kuri link itari yo!”

Tariki ya 7 Gashyantare 2025, i Dar es Salaam muri Tanzania habaye inama y’abaminisitiri bahagarariye ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Iyi nama yateguraga iyahuje abakuru b’ibihugu byo muri EAC na SADC, na yo yari igamije gushaka icyazana amahoro n’umutekano birambye mu burasirazuba bwa RDC.

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko abaminisitiri bo mu bihugu 14 birimo bitandatu bya EAC, bitandatu bya SADC na bibiri bisanzwe biri muri iyi miryango yombi (RDC na Tanzania) bari batumiwe.

Yagaragaje ko abaminisitiri b’ibihugu 13 bose babonetse muri iyi nama, haburamo gusa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, wahagarariwe na Ambasaderi wa RDC muri Botswana.

Yagize ati “Aha na none, twahawe impamvu…yewe ebyiri! Inama itangira, twamenyeshejwe na Ambasaderi wa RDC muri Botswana ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC ‘ari mu nzira’ ariko nyuma y’isaha byarahindutse: rwose ‘indege ye yagize ikibazo tekiniki’!”

Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko nubwo Guverinoma yatanze izi mpamvu, byamenyekanye ko ubwo iyi nama yabaga, Minisitiri Kayikwamba yari i Burayi, asabira u Rwanda ibihano.

Yagize ati “Ariko ubu tuzi ko icyo gihe cyose Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yari i Burayi, asabira u Rwanda ibihano.”

Mu gihe umubano w’u Rwanda na RDC umaze imyaka itatu warazambye, u Bufaransa, Turukiya na Qatar byashatse kubihuza ariko ubutegetsi bwa RDC bwarabyanze, busobanura ko byifuza ko iki kibazo cyakemurwa n’Abanyafurika kuko kiri hagati y’Abanyafurika.

Minisitiri Nduhungirehe yibajije ku guhagarara ku ijambo kw’Abanyafurika barimo n’abagize Guverinoma ya RDC, bavuga ko bagomba kwishakamo ibisubizo, ariko bakarenga bakajya kubishakira mu bihugu by’i Burayi birimo u Budage, u Bubiligi n’u Bwongereza.

Yagaragaje kandi ko umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC ari ikibazo u Rwanda rudafitemo uruhare; bishimangira ko atari rwo rukwiye kubihanirwa kandi hari Abanye-Congo babitera.

Abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC ubwo bahuriraga mu nama idasanzwe tariki 8 Gashyantare 2025, basabye Leta ya RDC kuganira n’impande zose bashyamiranye, zirimo M23, kugira ngo bashakire hamwe ibisubizo birambye, binyuze mu nzira ya politiki.

Uyu mwanzuro washimangiye ko ingamba RDC yafashe zo gukoresha imbaraga za gisirikare no kwegeka iki kibazo ku Rwanda ntacyo zizatanga, ahubwo ko ikwiye kuva ku izima, igakemura impamvu muzi zatumye abarwanyi ba M23 bafata intwaro.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *