NEWS
Amb Nduhungirehe yavuze ko Guhuza ibiganiro bya Luanda na Nairobi biratanga icyizere

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb Nduhungirehe Olivier yatangaje ko kuba Abakuru b’Ibihugu by’Imiryango ya EAC na SADC bahuriye mu nama idasanzwe, hagafatirwamo umwanzuro wo guhuza ibiganiro bya Luanda na Nairobi baganira ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo RDC bitanga icyizere.
Yabigarutsemo mu kiganiro yagiranye na RBA, asobanura ko kuba bagiye gukorera hamwe bizakemura ikibazo, kuko ubundi imbaraga zabaga zitatanye.
Ati: “Ibiganiro 2 bya Luanda na Nairobi byahujwe bikagirwa ikiganiro kimwe noneho ikibazo cya Congo kikareberwa hamwe ndetse hakaba hazanongerwaho n’abandi bahuza bakunganira ngo habeho kurebera hamwe nk’abanyafurika uko hakemurwa ibibazo cya Congo.”
Yongeyeho ati: “Ubu imbaraga zashyizwe hamwe, kizaba ikiganiro kimwe, kuko habaga hari imbaraga zitatanye hirya ni hino. Abakuru by’Ibihugu banzuye kimwe. Inama y’Abaminisitri izahura mu minsi 30 kugira ngo dutangire twige neza uko byose byashyirwa mu bikorwa ubwo hari ubushake bw’iyi miryango yombi.”
Yavuze ko kandi u Rwanda rwishimiye imyanzuro yafashwe, kuko ubufatanye bw’imiryango yombi no guhuza ibiganiro ari inzira yo gukemura icyo kibazo cy’umutekano muke.
Yagize ati: “Haganirwaga ku gushaka igisubizo ku mutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC. Leta y’u Rwanda yakiriye neza imyanzuro, yishimiwe kuko ihuye n’ibyo twifuzaga, mbere yuko inama iba. Ni inama y’amateka kuko ni inama ya mbere y’Abakuru b’Ibihugu by’imiryango yombi kandi iyi miryango ni yo RDC irimo kandi yanagize uruhare mu gukemura iki kibazo.”
Yakomeje agira ati: “Icya mbere twifuzaga ni uko habaho guhagarika imirwano no kugira agahenge bikagenzurwa n’Abagaba Bakuru b’Ingabo b’ibihugu by’imiryango ya EAC na SADC.
Icya 2 ni uko hasubukurwa ibiganiro bitaziguye hagati ya Guverinoima ya Congo n’imitwe inyuranye yo mu burasirazuba bwa congo cyane cyane Umutwe wa M23.”
Amb Nduhungirehe yahishuye ko Ingabo za EAC zagiye muri RDC, hakabaho guhagarika imirwano, haboneka agahenge kamaze amezi 6, ndetse Umutwe wa M23 urekura ubutaka bungana na 80% bw’aho yari yarafashe.
Ku rundi ruhande ariko, ingabo za SADC zasimbuyeyo iza EAC zo zari zihishe inyuma y’umugambi wo gutera u Rwanda.
Yagize ati: “EAC yari yohereje ingabo muri Congo mu rwego rwo kubungabunga umutekano kuva muri Werurwe kugeza muri Nzeri 2023 ndetse M23 yari yatanze ubutaka bugera kuri 80% wari wigaruriye, ariko Perezida wa RDC afata icyemezo we wenyine atanagishije inama, atanamenyesheje abandi bayobozi ba EAC yirukana ingabo za EACRAFT ahamagaza ingabo za SADC zo zaje zifite umugambi wo kurwana.”
Imyanzuro yagiye ifatwa no mu biganiro bya Luanda na Nairobi ariko Guverinoma ya RDC ntiyashyire mu bikorwa.
Yagize ati: “Ikibazo twagize kuva kera, amasezerano RDC yagiye ishyiraho umukono ariko ntiyashyire mu bikorwa.
Muri iyi myanzuro yafashwe n’Abakuru b’Ibihugu bose, Perezida wa RDC na we yakoresheje ikoranabuhanga, twafashe icyemezo cyo guhagarika imirwano no gushyiraho agahenge. Abakuru b’Ibihugu bavuze ko tutakomeza gukora nk’uko twakoraga, tugasinya amasezerano, tukajya mu mishyikirano Luanda, Nairobi ariko ugasanga Guverinoma ya Congo ntifite ubushake bwo gushyira mu bikorwa ayo masezerano.”
Icyizere kuri ubu gishingiye ku kuba hari ubushake bw’iyi miryango yombi (EAC na SADC) hari ikizagerwaho kuko n’iyi ntambara imaze imyaka 30, ni ngombwa ko Guverinoma ya Congo yumva neza ko igihe kigeze cyo gushaka amahoro kandi mu buryo bwa politiki.