NEWS
M23 yasabwe gufungura ikibuga cy’indege cya Goma
Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Bruno Lemarquis, yasabye umutwe wa M23 gufungura ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma, umaze iminsi uri mu maboko yawo.
Ku wa 26 Mutarama 2025, M23 yabanje gufunga ikirere cy’iki kibuga cy’indege, ivuga ko ingabo za FARDC n’imitwe bafatanyije zagikoreshaga mu gutwara intwaro zicisha abasivili. Nyuma y’iminsi ibiri, ku wa 28 Mutarama, M23 yatangaje ko yafashe ikibuga cyose, nyuma y’amasaha atageze kuri 48 umujyi wa Goma ugenzurwa n’uwo mutwe.
Kuva icyo gihe, ibigo mpuzamahanga n’abayobozi bakomeje gusaba ko iki kibuga cy’indege cyafungurwa kugira ngo ubutabazi bugere ku baturage bakeneye ubufasha bw’ibanze. Mu itangazo ryasohotse ku wa 4 Gashyantare 2025, Lemarquis yagaragaje impungenge z’ingaruka z’imirwano ku buzima bw’abaturage ba Goma.
Ati: “Abantu benshi bakomeretse bakeneye ubuvuzi bwihutirwa, ibigo nderabuzima bikeneye imiti, kandi ibihumbi by’abasivile baracyakeneye ubufasha bw’ibanze.”
Lemarquis yavuze ko ubuzima muri Goma burushaho kuba bubi bitewe n’uko imiryango mpuzamahanga itabasha kugeza inkunga ku baturage. Ku wa 30 Mutarama, yari yasabye ko ibikorwa ku kibuga cy’indege bya Goma byakongera gutangira vuba.
Nubwo bimeze bityo, bamwe mu baturage ba Goma bavuga ko kuva M23 yigarurira umujyi, babonye agahenge kandi baryama bagasinzira nta kibazo. Bavuga ko “umujyi uhumeka umwuka mushya” nyuma y’uko ingabo za Leta n’imitwe bafatanyije, irimo FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi, iza Afurika y’Epfo n’abacanshuro bo muri Romania, zatsinzwe.
Ibikorwa by’ubucuruzi n’ubuzima busanzwe byasubukuwe, nubwo ikibuga cy’indege cya Goma cyari cyarakoreshwaga cyane n’ingabo za Leta, MONUSCO, imiryango mpuzamahanga n’ibigo by’ubucuruzi bikorera mu burasirazuba bwa RDC, kigifunze.