NEWS
AFC/M23 yatangaje agahenge, uvuga ko nta mugambi ufite wo gufata Bukavu
Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko kuva ku itariki ya 4 Gashyantare 2025, rihagaritse imirwano kugira ngo ribanze rikemure ibibazo byihutirwa bijyanye n’ibikorwa by’ubutabazi ku baturage bashegeshwe n’ibitero bagabwaho na Leta.
Iri huriro kandi ryavuze ko ridafite umugambi wo gufata Umujyi wa Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo n’ibindi bice, ariko ryiyemeje kurinda abasivili ndetse n’ibirindiro byaryo.
Aya makuru atangajwe mu gihe mu bitangazamakuru mpuzamahanga hakomeje gukwirakwira amakuru ko abarwanyi ba M23 bakomeje kwerekeza mu bice bya Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Bivugwa ko abasirikare b’u Burundi ari bo bambariye kurwanya M23 muri ako gace, ari na byo bamwe babona nk’intambara y’Akarere irimo gututumba.
U Burundi bumaze imyaka irenga ine bwohereza abasirikare muri Congo bahiga inyeshyamba za RED Tabara, ariko kuri iyi nshuro aboherezwa bose bari mu mugambi umwe na Leta ya Kinshasa wo kugaba ibitero kuri M23 no ku baturage bari mu bice yabohoye.
Kugeza uyu munsi u Burundi bufite abasirikare muri Congo babarirwa hagati ya 8.000 na 10.000 biyongeraho ibihumbi by’abacanshuro baturutse mu bihugu bitandukanye, ingabo za SADC n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wivanze n’ingabo za Leta.
AFC/M23 yasabye ingabo za SADC kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko kuhaba kwazo nta shingiro bifite.
Ubuyobozi bwa M23 bwamaganye ikoreshwa ry’indenge z’intambara mu kuroha ibisasu mu baturage bari mu bice byabohowe, ziturutse ku kibuga cy’indege cya Kavumu.
Ikibuga cy’indege cya Kavumu giherereye mu bilometero 35 mu majyaruguru ya Bukavu, kikaba kibarizwamo indege za gisirikare ziromo n’utudege duto tutagira abapilote twifashishwa na Leta ya Congo nk’uko boshimangirwa n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters).