Connect with us

NEWS

Perezida Kagame aganira na CNN yavuze ko U Rwanda ruzakora igishoboka cyose mu kwirinda

Published

on

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko u Rwanda ruzakora ibishoboka byose mu kwicungira umutekano, ubwo yasubizaga ibibazo birebana n’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yabajijwe n’umunyamakuru wa CNN kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Gashyantare 2025.

Muri icyo kiganiro cyihariye, umunyamakuru Larry Maduwo yabajije Perezida Kagame niba koko ingabo z’u Rwanda zibarizwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), amusubiza ko ibyo ntabyo azi, uretse ko muri icyo gihugu hari ikibazo kiraje ishinga u Rwanda.

Yagize ati: “[…] Hari ibintu byinshi ntazi. Ariko ushatse kumbaza uti haba hari ikibazo muri Congo gihangayikishijs u Rwanda? Ko u Rwanda rushobora gukora igishoboka cyose mu kwirinda? Aho navuga nti ijana ku ijana.”

Umunyamakuru yakomeje amubaza niba ikibazo cya Congo kitazateza intambara y’Akarere, yamusubije agira ati: “Simbizi. Sintekereza ko hari umuntu n’umwe ushishikajwe n’intambara, ndetse sintekereza ko Tshisekedi ubwe yaba ashishikajwe n’intambara ahubwo yarabishishikarijwe, abantu bamusanga bakamwizeza ko bazamurwanirira.”

Perezida Kagame yavuze ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ari umwe mu mitwe yitwaje intwaro y’abanyamahanga yagutse ikorera muri RDC, ukaba ari ikibazo gikomeye cyane ku Rwanda.

Uyu mutwe washinzwe mu myaka 25 ishize n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukomezanya ingengabitekerezo ya Jenoside muri Congo, umugambi ari uwo kugaruka gusoza Jenoside bunamuweho batayirangije ari ko banateza umutekano muke Abatutsi bo muri Congo.

Mu myaka 25 ishize, uwo mutwe wagerageje kenshi kugaba ibitero ku Rwanda byagiye bitwara ubuziba bw’abaturage, kwangiza ibikorwa remezo n’ibindi.

Perezida Kagame yavuze ko bibabaje kuba FDLR yarinjijwe mu Ngabo za Congo (FARDC), anakomoza ku kuba mu Karere u Rwanda ruherereyemo hari n’izindi Guverinoma zishyigikiye uwo mutwe.

Aha ni ho Perezida yashimangiye ko u Rwanda ruzakora ibishoboka byose mu kwirinda, aho yanahamije ko nta muntu n’umwe haba Umuryango Mpuzamahanga cyangwa Loni uzabikorera Abanyarwanda.

Imirwano iheruka gushyamiranya inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta n’abambari bazo barimo FDLR n’abacanshuro mu Mujyi wa Goma, yagize ingaruka zitaziguye ku Rwannda aho ibisasu byaroshywe mu Mujyi wa Rubavu byahitanye abantu 16 abandi barenga 20 barakomereka.

Mu cyumweru gishize, Perezida wa RDC Felix Antoine Tshisekedi yarahiriye kugaba igitero simusiga, gikomeye kandi giteguye neza kuri M23 ashinja kuba agakingirizo k’u Rwanda.

Ibyo yabitangaje mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutahura ibihamya ntakuka bigaragaza umugambi mubisha w’icyo gihugu wo kugaba ibitero ku Rwanda.

Ku rundi ruhande, inyeshyamba za M23 zivuga mo zirimo gutegura gushyiraho ubuyobozi bushya mu Mujyi wa Goma ndetse zikaba zikomeje urugamba rwo kubohora ibindi bice birimo Intara ya Kivu y’Amajyepfo na Kinshasa.

Perezida Kagame ku bamugereranya na Putin

Umunyamakuru Larry Madowo yabwiye Perezida Kagame ko hari abamugereranya na Vladmir Putin w’u Burusiya ku bibazo afitanye na Ukraine, aho yafashije inyeshyamba gufata agace ka Donbad mu 2014.

Perezida Kagame yavuze ko adashobora kubuza abantu kuvuga ibyo bashaka kuvuga, agira ati: “Hazabaho inkuru nyinshi,… Nshobora kwitwa icyo ari cyo cyose- ni iki nabikoraho? Ariko ngomba kuba uwo ndi we. Tugomba gukora ibyo dusabwa gukora, tugomba guharanira kurokoka umuraba wose wakwisukiranya ku gihugu cyacu.”

Perezida Kagame yanagarutse ku birego by’uko u Rwanda rucukura amabuye y’agaciro muri RDC, agaragaza ko u Rwanda rwifitiye amabuye y’agaciro, ahubwo ko abungukira kuri ayo mabuye ya Congo kurusha abandi ari Afurika y’Epfo, n’ibihugu by’i Burayi byirirwa bisakuza bishinja u Rwanda.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *