Connect with us

NEWS

Perezida Kagame na Tshisekedi bagiye guhurira mu nama

Published

on

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bemeye kuzitabira Inama Idasanzwe izahuza Abayobozi bakuru b’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’ab’ibigize Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere w’Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Perezida wa Kenya akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, EAC, Dr Samoei William Ruto, yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Gashyantara tariki 2025, aho biteganyijwe ko iyo nama izabera mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania, ku wa Gatandatu tariki 8 Gashyantare 2025.

Mu bandi bakuru b’ibihugu bamaze kwemeza ko bazitabira iyi nama harimo Perezida Suluhu Samia wa Tanzania, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia.

Inama idasanzwe yahuje abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) yateranye tariki ya 1 Gashyantara 2025, iyobowe na Perezida wa Zimbabwe Dr. Emmerson Mnangagwa i Harare muri Zimbabwe, kugira ngo yige ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), umwe mu banyamuryango.

Mu byo yemeje, harimo guhura n’Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’i Burasirazuba (EAC) ngo bigire hamwe iki kibazo.

Mu ntangiriro, SADC yari yagaragaje ko ari yo yafasha Congo gusohoka neza mu bibazo irimo, icyo gihugu cyahagarika ingabo za EAC zari zaje kuyifasha, maze SADC itangira kurwana na M23.

SADC yunamiye abasirikare bayo baherutse kugwa ku rugamba uyu muryango wari ushyigikiyemo ingabo za DRC zihanganye n’umutwe wa M23.

Perezida wa Zimbabwe yavuze ko mu bigomba kwigwaho ari ukureba uko ingabo za SADC ziri muri DRC zitongera kwibasirwa n’ibitero by’inyeshyamba za M23, kandi agaragaza ko ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC kigomba gufatirwa umwanzuro urambye.

Aha, yavuze ko kuba abaturage b’ako gace bugarijwe n’ibibazo by’umutekano muke, bikwiye gufatwa nk’ikibazo cy’Akarere kurusha kuba icy’igihugu kimwe.

Ibihugu bya Tanzania, Malawi n’Afurika y’Epfo, ni bimwe mu byohereje ingabo muri RDC mu butumwa bwa SADC, aho zifatanyije n’ingabo z’icyo gihugu, kurwanya umutwe wa M23.

Nyuma y’inama, abagize SADC bemeje imyanzuro 21.

Muri iyo myanzuro, biyemereye ko intego zari zabazanye muri DRC zo gufasha kugarura amahoro batazigezeho.

Bavuze ko bashyigikiye ibiganiro by’amahoro by’i Nairobi n’i Luanda muri Angola nk’abahuza. Icyakora, Angola nk’umuhuza mu kibazo cya Congo ikaba n’umunyamuryango wa SADC ntiyari ihagarariwe i Harare.

Bavuze kandi ko bashaka kohereza abaminisitiri b’ingabo bo mu bihugu bya SADC byohereje ingabo muri Congo kugira ngo barebe uko ingabo zabo zahagotewe zahava mu mahoro, ndetse bakabona n’uko bacyura imirambo y’abasirikare baguye ku rugamba, ndetse no gutwara inkomere.

Aha, abari mu nama bashimye igihugu cya Madagascar cyemeye gutanga inkunga y’imiti yo kuvuza abakomerekeye mu mirwano.

SADC kandi yavuze ko izakomeza gushyigikira DRC mu rugamba yise “urwo kurinda ubusugire bwayo”.

Biravugwa ko nyuma yo gufata Umujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, tariki ya 27 Mutarama 2025, umutwe wa M23, ukomeje urugamba werekeza mu Mujyi wa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho watangaje ko ushaka gufata Congo Kinshasa yose ugakuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi, ushinja kwica abasivili by’umwihariko abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *