Connect with us

NEWS

Amerika yasabye abaturage bayo kuva muri RDC

Published

on

Ambasade ya Amerika i Kinshasa yasabye abaturage bayo bariyo guhita bataha kubera ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kurangwa mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, RDC.

Ni ubutumwa bukubiye mu itangazo Ambasade ya Amerika yatangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Gashyantare 2025, kubera umutakano muke urangwa mu Burasirazuba bwa RDC, itangaza ko itongera gutanga serivisi zayo yari isanzwe itanga.

Yabasabye bo n’imiryango yabo gutegura ibyangombwa by’urugendo ndetse no gufunga imizigo yabo ku buryo byaborohera guterura, kuko amakuru ahari ari uko ingendo zo mu kirere zifunguye zituruka ku kibuga cya N’Djilli i Kinshasa.

Ibyo bibaye nyuma y’uko Ambasade i Kinshasa zatewe zirimo iy’u Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Uganda, Kenya n’u Bufaransa. Abaturage bagerageje gutwika inyubako zikoreramo, bakoresheje amapine.

Ni nyuma yo gufata Umujyi wa Goma mu cyumweru gishize, Ubuyobozi bwa M23 bwatangaje ko buzakomeza urugamba kugeza bufashe na Kinshasa. Ni mu gihe Guverinoma ya Congo na yo yahize ko izisubiza ibice byose uyu mutwe wigaruriye.

Imirwano yakomereje muri Kivu y’Amajyepfo, ndetse Loni iherutse gutangaza ko M23 isatira Umujyi wa Bukavu ngo iwigarurire.

Ku ya 26 Mutarama 2025, Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko wafunze ikirere cy’i Goma mu rwego rwo gukumira ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ko zikomeza kwifashisha ikibuga cy’indege cya Goma mu kumisha ibisasu mu baturage.

Uwo mutwe wasabye ingabo za Leta (FARDC) zari mu Mujyi wa Goma kwitandukanya n’abacanshuro ndetse na FDLR bagashyira intwaro hasi mu gihe witeguye kubohora uwo mujyi uhana imbibi n’u Rwanda.

Itangazo ryashyizwe hanze na M23 ryagiraga riti: “M23 irahamagarira ingabo zo mu mahanga ziri ku butaka bwa RDC zirimo iz’u Burundi, izoherejwe na SADC, ihuriro ry’ibigo byigenga bya gisirikare (MPC) Ajemira guhagarika kwica abaturage bacu maze bakava ku butaka bwa Congo.”

Ku itariki ya 29 Werurwe, abacanshuro basaga 280 banyuze mu Rwanda bava i Goma nk’uko byabanje kugenda ku bandi bakozi ba Loni bagera hafi ku 2 000 bahawe inzira n’u Rwanda.

Ku wa Kane tariki 30 Mutarama 2025 mu kiganiro Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa RDC, yavuze ko binjiye mu Mujyi wa Goma bagasanga ari Umujyi wahungabanye Leta yaraciye amazi n’umuriro ariko ko iki kibazo gikemurwa bitarenze amasaha 48.

Kuri uwo munsi ndetse ingabo za FARDC 1 500 zishyikirije M23 zagejejwe mu Kigo cya gisirikare giherereye i Rumangabo.

U Rwanda ntirwahwemye kugaragaza ko ikibazo cya M23 cyakemuka mu buryo bw’ibiganiro mu gihe RDC yagira ubushake bwo kugikemura igihereye mu mizi, aho kukikegeka ku Rwanda kandi abarwanyi ba M23 barwanira uburenganzira bw’abenegihugu ba Congo bimwa na RDC

Ibihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi, na byo bikomeje kugaruka ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC, bigaragaza ko hakwiye ibiganiro mu gukemura ikibazo cya M23.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *