Connect with us

Sports

APR FC Yegukanye Igikombe cy’Intwari 2025 Itsinze Police FC

Published

on

Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cyo kwizihiza Intwari z’Igihugu nyuma yo gutsinda Police FC kuri penaliti 4-2, nyuma y’uko amakipe yombi anganyije ubusa ku busa mu minota 120 y’umukino.

Uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 1 Gashyantare 2025, kuri Kigali Pele Stadium. Witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, Umuyobozi wa CHENO, Francois Ngarambe, Perezida wa FERWAFA, Alphonse Munyantwali, n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Uwayezu Francois Regis.

Igikombe cy’Intwari gitegurwa na FERWAFA ku bufatanye na CHENO, kikitabirwa n’amakipe ane ya mbere muri shampiyona aho iba igeze mu mpera za Mutarama.

APR FC yageze ku mukino wa nyuma isezereye AS Kigali iyitsinze ibitego 2-0, mu gihe Police FC yasezereye Rayon Sports iyitsinze Penaliti 3-1 nyuma y’uko banganyije igitego 1-1 mu minota 90.

Yari inshuro ya kabiri yikurikiranya aya makipe ahuriye ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari, kuko mu 2024 Police FC yatsinze APR FC ibitego 2-1.

Mu minota ya mbere, APR FC yabonye uburyo bwa mbere ku mupira wa Hakim Kiwanuka ariko ntiyabasha gutsinda. Police FC na yo yabonye amahirwe ku mupira wa Bigirimana Abeddy wahinduwe mu rubuga rw’amahina, ariko Issah Yakubu ntiyabasha gutsinda.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa. Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yakomeje kugerageza amahirwe, APR FC ihusha uburyo bukomeye ku mupira wa Mugisha Gilbert, kimwe na Police FC ku mupira wa Alan Katerega.

Nyuma y’iminota 90 amakipe yombi anganya, hongeweho iminota 30 y’inyongera. Ku munota wa 107, Niyigena Clement wa APR FC yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo, APR FC isigara ari abakinnyi 10, ariko Police FC ntiyabasha gutsinda igitego.

Iminota 120 yarangiye ari 0-0, hitabazwa penaliti.

APR FC yatsinze penaliti 4-2, aho Ndayishimiye Dieudonne, Aliou Souane, Niyibizi Ramadhan na Ruboneka Jean batsinze, mu gihe ku ruhande rwa Police FC, Nsabimana Eric na Alan Katerega batsinze, naho Ani Elijah na Ishimwe Christian barazihusha.

APR FC yahawe igikombe, imidali na sheki ya miliyoni 6 Frw, mu gihe Police FC yabaye iya kabiri, yegukana miliyoni 3 Frw.

Mu bagore, Rayon Sports WFC yegukanye igikombe itsinze Indahangarwa WFC penaliti 5-3, nyuma yo kunganya 0-0. Rayon Sports WFC yahawe sheki ya miliyoni 6 Frw, Indahangarwa WFC yegukana miliyoni 3 Frw.

APR FC: Pavelh Ndzila, Ndayishimiye Dieudonne, Niyomugabo Claude (c), Aliou Souane, Niyigena Clement, Dauda Yussif, Ruboneka Bosco, Lamine Bah, Denis Omedi, Hakim Kiwanuka, Mugisha Gilbert.

Police FC: Niyongira Patience, Nsabimana Eric (c), Ishimwe Christian, Bigirimana Abeddy, Mandela Ashraf, Ani Elijah, Msanga Henry, Mugisha Didier, Issah Yakubu, Allan Katerega, Byiringiro Lague.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu ni “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere.”

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *