Connect with us

Economy

Niba ukunda gusirimuka ‘Tasty Bakery’ izwiho gukora Cakes ziryoshye irabigufashamo

Published

on

 

Tasty Bakery , imwe mu makompanyi akora cakes n’ibindi biribwa bikomoka ku ifarini nk’imigati, amandazi na capati biryoshye, kuri ubu ikomeje gahunda yo kurushaho kunoza no gutanga serivizi nziza ku buryo abayigana bayirahira.

Bakora cakes z’ubwoko bwose zirimo iz’ubukwe, Anniversaire bridalshower ndetse n’ibindi birori kandi bakagukorera design yose wifuza. Bakorera ku Kimironko urenze gato gare usa n’ ukomeje umuhanda ugana ahazwi nko kwa Mushimiye. Iyo udafite umwanya wo kuhagera, ibyo waguze babikugereza aho ari ho hose.

By’umwihariko ku bafite ubukwe, cake bayikugereza aho bubera kandi iherekejwe n’umuhanga kabuhariwe mu kuyitegurira abageni.

Uretse gutegura cakes ziryoshye , ku bariye umugati waho barawirahira kuko wuzuyemo ibyangombwa byose bigufasha kubaka umubiri.

Ntabwo bakorera Kimironko gusa, kuko bafite n’ishami I Kanombe ahazwi nko ku Gasaraba , by’umwihariko aha ho ukaba wahasanga ikawa nziza n’icyayi giteguranye ubuhanga. Ukeneye ibindi bisobanuro wabahamagara kuri +250782017445 cyangwa ukaba wanabasura ku mbuga nkoranyambaga zabo nka instagrame na facebook.