Connect with us

NEWS

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper yahumurije abagenda muri aka karere

Published

on

Meya w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yatangaje ko ibikorwa mu karere ka Rubavu bikomeje nk’ibisanzwe, nubwo hari imirwano iri hafi y’umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Yagize kandi ubutumwa bwo gukangurira abaturage gukoresha imipaka yemewe no kwirinda ibihuha.

Mu gihe intambara ikomeje kwibasira inkengero za Goma, hari abaturage n’abanyamahanga bava muri RDC baza mu Rwanda. Meya Mulindwa yavuze ko kugeza ubu abinjira mu Rwanda bafite ibyangombwa byemewe kandi bagana muri hoteli cyangwa imiryango yabo.

Yagize ati:“Nta mpunzi turakira ziza zivuga ko zishaka ubuhunzi, abo twakira ni abafite ibyangombwa bigira muri za hoteli cyangwa bajya mu nshuti n’imiryango yabo.”

Akarere ka Rubavu Gatekanye
Mulindwa yashimangiye ko umutekano w’Akarere ka Rubavu ukomeye, kandi ubuzima busanzwe burakomeza. Yagize ati:“Abanyeshuri barajya ku mashuri, amasoko arafunguye, ubuzima burakomeje nk’ibisanzwe nubwo bumva ibiri kuvugira hakurya y’umupaka.”

Yongeyeho ko mu gihe haba hari abaturage bava muri RDC bahungira mu Rwanda, igihugu cyiteguye kubakira neza.

“U Rwanda ruhora rwiteguye ibitunguranye, murabyibuka igihe cy’ibiza bya Sebeya cyangwa iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo. Dufite amazi, amashanyarazi, n’ubundi bufasha bwakenerwa.”

Inama Ku Bantu Bambuka Umupaka
Meya Mulindwa yasabye abaturage bajya mu mujyi wa Goma gukoresha imipaka yemewe no kwirinda gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Yagize ati:“Turasaba abaturage bajya i Goma gukoresha imipaka yemewe, birinde kujya ahabashyira mu kaga. Abayobozi baba ku mupaka bababwire amakuru yaho bagiye, bareke kugendera ku mpuha.”

Abashoferi n’Ubwikorezi ku Mupaka
Izabayo Jean de Dieu, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abatwara Ibikamyo byambukiranya umupaka, yavuze ko abashoferi bashobora kugenda nta kibazo mu Rwanda, ariko bamwe batinya kwambuka kubera umutekano muke uri i Goma.

Yagize ati:“Twe mu Rwanda nta kibazo gihari, serivisi zirakomeje. Gusa abashaka kujya hakurya batinya kubera umutekano.”

Nubwo hari abatwara imodoka bakomeza kujya i Goma, bamwe mu bashoferi bahisemo kurara mu Rwanda kubera ubwoba bwo kwambuka.

Ubuzima i Goma Muri Iki Gihe
Mu mujyi wa Goma, bamwe mu bacuruzi bafunze amaduka yabo kubera ubwoba bw’intambara, ariko amasoko makuru arakomeje gufungura. Abanyarwanda bambuka umupaka bavuga ko nubwo bumva urusaku rw’ibisasu mu nkengero za Goma, badafite ubwoba kuko bizeye umutekano uri mu Rwanda.

Intambara Ikomeje Gufata Indi Ntera
Imirwano ikomeje mu bice bitandukanye byegereye Goma, cyane cyane i Sake mu bilometero 27 mu burengerazuba bwa Goma, no mu bice byegereye ikirunga cya Nyiragongo. Hari kandi indi mirwano mu duce twa Mugunga na Rusayo, bigaragaza ko umutekano muri RDC ugikomeje guhungabana.