NEWS
M23 yafashe Minova
Umutwe witwaje intwaro wa M23 mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Mutarama 2025 wafashe santere ya Minova muri teritwari ya Kalehe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni nyuma y’imirwano yayihanganishije n’ihuriro ry’ingabo za RDC ririmo imitwe ya Wazalendo n’ingabo z’u Burundi guhera kuri uyu wa 20 Mutarama 2025.
Minova yari inzira ingabo z’u Burundi n’Imbonerakure banyuragamo, bazamuka berekeza mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kugira ngo bafashe ingabo za RDC guhangana na M23.
M23 ifashe Minova nyuma y’aho guhera tariki ya 18 Mutarama ifashe ibindi bice byo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo birimo Lumbishi, Numbi na Shanje; byose biherereye muri Kalehe.
Imirwano yabanjirije ifatwa rya Minova yatumye abaturage benshi bo muri iyi santere bahunga berekeza mu mujyi wa Goma no ku kirwa cy’Ijwi, banyuze mu Kiyaga cya Kivu.
Ibirindiro bya Kimoka ni ingenzi cyane kuko kuva mu mwaka wa 2024 ni bimwe mu byo ihuriro ry’ingabo za RDC ryifashisha mu kurinda umujyi wa Goma kugira ngo udafatwa na M23.