NEWS
Bizagenda gute mu gihe gutsindira kuri 50% bibaye no kuri P6 na S3 uyu mwaka?
Mu gihe hirya no hino mu gihugu humvikanye umubare munini w’abanyeshuri batsinzwe ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye bitewe n’impinduka mu kubara amanota, haribazwa uburyo bizagenda ku banyeshuri bazasoza amashuri abanza n’ikiciro rusange uyu mwaka.
Nk’uko bikomeje kugaragazwa n’inzego z’uburezi zitandukanye, bigaragara ko nta gihindutse uyu mwaka kuri aba banyeshuri nabwo hazakoreshwa uburyo bushya bwo kubara amanota ndetse hakomeze uwagize 50% uri munsi yayo asibire.
Umurunga twatekereje ku bishobora kuzaba nyuma y’itangazwa ry’amanota y’abasoza amashuri abanza n’abasoza ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye uyu mwaka.
1. Amenshi mu mashuri acumbikira abanyeshuri ( boarding) azafunga ibyumba bimwe kuko nta banyeshuri azabona.
2. Amashuri y’uburezi rusange bw’imyaka 12 azafunga ibyumba byo mu wa mbere (S1) no mu wa kane ( S4), kuko umwana uzabasha kugira 50% azajya boarding nabwo ntizikwirwe.
3. Hazaba ubucucike mu mashuri abanza no mu kiciro rusange bitewe n’abanyeshuri benshi bashobora gusibira.
4. Umubare munini w’abanyeshuri bashobora kuzata ishuri.
5. Abarimu bashya binjira mu kazi bashobora kuzaba bake kuko n’umubare w’abanyeshuri ushobora kuba muke.
6. Abana bazabasha kwimuka bazaba bashoboye kuko bazaba ari abeza mu beza.
Hakorwe iki kugirango ibyinshi mu byo tuvuze haruguru bitazaba?
Abanyeshuri bakwiye kumenya ko ibintu byahindutse, nabo bagahindura imyitwarire bakiga bashyizeho umwete, umwanya wose babonye bakawukoresha nk’aho ariwo wa nyuma.
Abanyeshuri nibakoreshe umwanya usanzwe w’amasomo n’uw’inyongera mu gihe bari mu rugo ku biga bataha.
Ababyeyi nibamenye ko amazi atari ya yandi, bongere umwanya baha abana babo kugirango basubiremo amasomo, babahe ibikenewe byose kugirango bige neza kandi batsinde.
Inzego z’uburezi n’abafite aho bahurira n’uburezi bite by’umwihariko ku bana bazakora ikizamini cya Leta, bategurirwe amabazwa menshi abategura kwinjira mu kizamini cya Leta bafite impamba ihagije.
Tubibutse impinduka mu kubara amanota uko ziteye:
Uburyo buheruka
A=70-100=6
B=65-69=5
C=60-64=4
D=50-59=3
E=40-49=2
S=20-39=1
F=0-19=0
Aha bahitaga bafata aya manota y’inyuma ahagarariye buri nyuguti bitewe n’ayo umunyeshuri yagize ku ijana, bakayateranya maze igiteranyo cyayo kigahwana n’amanota umunyeshuri yatsindiyeho.
Aha ngaha mu mashuri abanza inota ryo hasi ryo gutsindiraho ryari 5, naho mu kiciro rusange n’igisoza ayisumbuye inota ryo hasi ryari 9 mu burezi rusange.
Uburyo bushya
A=80-100
B=75-79
C=70-74
D=65-69
E=60-64
S=50-59
F=0-49
Hano mu kubara amanota umunyeshuri yatsindiyeho buri somo yakoze rihabwa agaciro karyo, amasomo akarutanwa bitewe n’amasaha bayiga mu cyumweru.
Kubona agaciro ka buri somo bafata amasaha iryo somo ryigwa mu cyumweru bagakuba 3. Iyo barangije bakora igiteranyo cy’uburemere bw’amasomo yose. Hanyuma bafata amanota umunyeshuri yagize ku ijana muri buri somo bagakuba n’uburemere bw’iryo somo. Iyo barangije bakora igiteranyo cy’amanota y’amasomo yose yakubwe uburemere bwayo. Hanyuma bafata icyo giteranyo bakagabanya cya giteranyo cy’uburemere bw’amasomo yose bagahita babona amanota umunyeshuri yatsindiyeho ku ijana amasomo yose. Hano utagize 50% aba yatsinzwe.
Dufate urugero mu mwaka wa gatatu w’ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.
Mathematics (Imibare) yigwa amasaha 6×3=18 ( uburemere bw’Imibare)
English=5×3=15
Kinyarwanda=5×3=15
Chemistry=4×3=12
Biology=4×3=12
Physics=4×3=12
Geography=3×3=9
History=2×3=6
Entrepreneurship=2×3=6
Igiteranyo ni 105
Urugero umwana witwa Kenzie James yagize 41% mu mibare. Turafata 41×18=738
English agira 53%. Turafata 53×15=795
Kinyarwanda agira 82%. Turafata 82×15=1230
Chemistry agira 35%. Turafata 35×12=420
Biology agira 40%. Turafata 40×12=480
Physics agira 19%. Turafata 19×12=228
Geography agira 75%. Turafata 75×9=675
History agira 58%. Turafata 58×6=348
Entrepreneurship agira 66%. Turafata 66×6=396
Igiteranyo ni 5310
Kugirango tubone amanota yatsindiyeho turafata 5310 tugabanye 105= 50.57%
Bivuzeko uko tugerageje kubara aya manota ariko abazwe mu kizamini cya Leta uyu mwana yaba yatsinze afite 50.57%.
Ivomo:Umurunga