NEWS
Louise Mushikiwabo yaganiriye na Perezida wa Angola Lourenço
Umunyamabanga Mukuru w’umuryango OIF (La Francophonie) w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Louise Mushikiwabo, yagiranye ibiganiro na Perezida João Lourenço wa Angola i Paris.
Ibiro bya OIF byasobanuye ko Mushikiwabo na Perezida Lourenço baganiriye ku ngingo z’ibibazo birebana n’umugabane wa Afurika no ku rwego mpuzamahanga.
Byagize biti “Umunyamabanga Mukuru wa La Francophonie, Louise Mushikiwabo, yahuye na Perezida wa Angola, João Lourenço, uri mu ruzinduko mu Bufaransa. Mu gihe Angola yitegura kuyobora umuryango wa Afurika yunze ubumwe muri Gashyantare 2025, baganiriye ku ngingo zirebana n’umugabane n’urwego mpuzamahanaga.”
Perezida Lourenço yageze mu Bufaransa tariki ya 16 Mutarama 2025, yakirwa na Perezida Emmanuel Macron. Baganiriye ku ngingo zitandukanye z’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi no ku bibazo birimo umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nk’umuhuza ufite inshingano yo gufasha mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC n’akarere k’ibiyaga bigari muri rusange, Perezida Lourenço yabwiye Macron ko yababajwe n’uko imirwano ikomeje hagati y’ihuriro ry’ingabo za RDC n’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Perezida Lourenço yagaragaje ko azakomeza gukora ibishoboka mu nshingano yahawe n’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe kugira ngo afashe Uburasirazuba bwa RDC n’akarere muri rusange kubona amahoro arambye.