Connect with us

NEWS

Abanyarwanda bakuwe ahibasiwe n’inkongi y’umuriro muri Los Angeles

Published

on

Ubuyobozi bw’Abanyarwanda baba muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwatangaje ko umuryango umwe w’Abanyarwanda wakuwe ahibasiwe n’inkongi y’umuriro muri Los Angeles, ucumbikirwa muri hoteli iherereye mu Mujyi wa San Diego.

Nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi wa Diaspora y’Abanyarwanda muri Leta ya California, Abdul Bigirumwami, umuryango wimuwe ugizwe n’umugabo, umugore ndetse n’umwana.

Bigirumwami yabwiye KT Press ko nta Banyarwanda benshi baba mu bice byibasiwe n’inkongi y’umuriro muri Los Angeles bitewe n’uko bibamo abakire.

Ati “Abanyarwanda baba hano bafite ubushobozi buringaniye. Baba mu mujyi utaribasiwe n’inkongi y’umuriro, bitandukanye n’abakire bafite ubushobozi bwo kuba mu nzu ziri muri hegitari z’ibikuyu ziri mu nkengero.”

Ku muryango wimuwe, Bigirumwami yasobanuye ko usanzwe utuye mu gace ka Topan Canyon. Gusa ngo ntibaramenya niba inzu yabo itarahiye.

Inkongi y’umuriro yatangiye kwibasira Los Angeles tariki ya 7 Mutarama 2025. Imaze kwica abantu 27, gusenya inzu zirenga ibihumbi 120 no kwimura abarenga ibihumbi 180.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *