NEWS
Rusizi: Akarere kishyuriye abaturage amafaranga yari amaze imyaka 15 imbere y’Abadepite
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwishyuriye imbere y’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko umwenda w’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 722, bwari bumaze imyaka 15 bubereyemo abaturage.
Ni umwenda abo baturage bakoraga muri gahunda ya VUP bubaka umuhanda wa Matyazo-Mudasomwa, uherereye mu Murenge wa Bweyeye.
Icyo kibazo ni kimwe mu 124, bireba Akarere ka Rusizi, biri muri raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2023-2024 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2024-2025, yagejejwe ku Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Mutarama 2025, ubwo basesenguraga iyo raporo, Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, batumiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi ngo busobanure impamvu y’ibyo bibazo by’abaturage bitekemuwe.
Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo Habimana Alfred, yasabunuye ko mu mwaka wa 2010 basinyanye amasezerano na rwiyemezamirimo witwa Ecobarus Ltd, yo gukora umuhanda wa Matyazo-Mudasomwa binyuze muri gahunda ya VUP.
Rwiyemezamirimo yakoreshaga abaturage, bakabarirwa imibyizi bagahembwa nyuma y’iminsi 15.
Nyuma imirimo yaje kurangira asigamo abakozi 15, barindaga ibikorwa byakozwe Ecobarus Ltd, yagiye umuhanda utakiriwe ku buryo bwa burundu (Final Hand Over) agenda atabishyurije amafaranga y’iyo mirimo bakoze angana na 722 000 Frw.
Yarakurikiranwe avuga ko na we Akarere kamusigayemo 1 900 000 Frw ariko ntagaragaze inyandiko zibisobanura, wenda ngo aherweho yishyurwa abaturage.
Meya Habimana yabwiye Abadepite ku wa Kane tariki ya 16 Mutarama 2025, Akarere kafashe umwanzuro wo kwishyura abaturage baberewemo amafaranga gashingiye kuri raporo y’Umuvunyi Mukuru.
Ayo mafaranga akaba yarishyuwe abaturage 15, bari bayaberewemo anyujijwe kuri Konti y’Umurenge wa Bweyeye.
Abadepite ntibanyuzwe n’ibyo bisobanuro. Hon Mukabarisa Germaine, ati: “Nta kimenyetso dufite cyabyo ko bishyuwe, inyandiko ibishyuriza mwayikoze ejo. Kuva mu 2010, mu kwezi kwa Nyakanga 2024, Umuvunyi Mukuru yabahaye Raporo abagaragariza abo baturage. Nta n’umwe uratubwira ngo amafaranga yoherejwe ku Murenge abaturage bayabonye.”
Nyuma yo guhatwa ibibazo n’Abadepite, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwahise buvugana n’inzego z’umurenge wa Bweyeye maze birangira abo baturage bishyuwe ndetse n’amafoto yabo abigaragaza, buyereka izo ntumwa za rubanda.
Nyuma yo gusohoka mu Nteko Ishinga Amategeko, Meya wa Rusizi Habimana, yabwiye itangazamakuru ati: “Ubungubu abaturage bamaze kwishyurwa amafaranga yabo, ibihumbi 722, bose hamwe uko ari 15 buri wese afite ahwanye n’imibyizi yakoze.”
Abadepite banenze ako Karere kuba karatinze gukemura icyo kibazo cy’abaturage kakarindira ko kabisabwa n’Urwego rw’Umuvinyi, kandi kimaze imyaka 15.
Raporo y’Urwego rw’Umuvunyi igaragaza ko muri aka Karere rwakiriwe ibibazo by’abaturage 124. Urwo rwego rukemura 32, ibindi bisigirwa Akarere 92. Ibyo kamaze gukemura ni 29 hasigaye 59 bitarakemuka.
Meya Habimana yabwiye itangazamakuru ko hakomeje ubukangurambaga n’igenzura ryimbitse, ku bindi bibazo bihari by’umwihariko bamwe muri ba rwiyemezamirimo basiga badasibye ibisimu bicukurwamo amabuye y’agaciro bigateza impanuka, aho bigenda bisibwa.
Yagize ati: “Twashyizeho gahunda yo kubikemura dufite komite mu Karere, ishinzwe gukemura ibibazo by’abaturage, ihura buri wa Gatatu bakicara bagahamagara abaturage bafitanye ibibazo bakabikemura bakaduha raporo.”
Yavuze ko ibindi bishingiye ku makimbirane, ubuyobozi bukangurira abaturage kubikemura mu bwumvikane, ibinaniranye akaba ari byo bijyanwa mu nkiko.