Connect with us

NEWS

Gatsibo: Urujijo ku warariraga iduka wasanzwe imbere yaryo yapfuye

Published

on

Umugabo witwa Kanani, watwazaga imizigo abantu mu isantere y’ubucuruzi ya Rwagitima Mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Rugarama akanarara izamu ku iduka ricururizwamo ibintu bitandukanye, yasanzwe imbere yaryo yapfuye.

Umurambo wa nyakwigendera wasanzwe imbere y’umuryango w’iduka yarariraga mu gitondo cyo ku wa 16 Mutarama 2025, ndetse igiteye urujijo ni uko nta gikomere na kimwe yari afite ku mubiri.

Uwari warahaye Kanani akazi ko kurarira iduka yabwiye BTN ati “Mu rukerera baduhamagaye baratubwira bati ‘umukozi wanyu yapfuye’ tuje dusanga inzego z’umutekano zo zahageze. Twasanze yapfuye ariko nta gikomere afite kandi ni mugoroba twari kumwe ari muzima”.

Undi mucuruzi wo muri aka gace yagize ati “Kanani yadufashaga mu mirimo itandukanye y’ubucuruzi inaha ariko nta kindi kibazo twari tuzi afite, gusa yajyaga arwara igifu rimwe na rimwe akikubita hasi. Muri iyi santere nijoro hari hari umutekano dukeka ko nta muntu wamwishe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama, Gisagara Edith, yemeje urwo rupfu, avuga ko inzego bireba zahise zitangira iperereza ngo hamenyekane icyaruteye.

Yagaze ati “Mu rukerera ni bwo twamenye ko yitabye Imana tubibwira n’inzego z’umutekano. Umurambo wahise woherezwa mu Bitaro bya Kiziguro kugira ngo ukorerwe isuzuma bamenye icyaba kiri inyuma y’urwo rupfu. Nta gikomere na kimwe yari afite.”

Nyakwigendera wari usanzwe atuye mu Kagari ka Matare muri uwo Murenge wa Rugarama, abaturage bavuga ko yasize umugore n’abana batatu.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *