NEWS
Umugore arashinjwa kwirogera umwana ngo akunde abe icyamamare
Umugore w’imyaka 34 w’Umunya-Australia uzwi ku mbuga nkoranyambuga cyane cyane urwa ‘TikTok’ akurikiranyweho icyaha cyo guha umwana we uburozi no kumutera imiti ituma aremba kugira ngo abantu bamuhe amafaranga ndetse anongere umubare w’abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Ikinyamakuru The Australian cyatangaje ko akomoka muri Queensland aho yarirwaga ku mbuga nkoranyambaga avuga ko umukobwa we w’umwaka umwe arwaye indwara ikomeye cyane kandi akeneye amafaranga menshi yo kumuvuza.
Ariko inzego z’iperereza zagaragaje ko uyu mugore yamuteraga imiti iyobya ubwenge igatuma aremba ubundi akamufata amashusho agaragaza ko arembye kandi ari mu buribwe bukomeye cyane.
Abaganga batangaje ko babonye ibimenyetso mpuruza by’ibyo umwana akorerwa ubwo yajyanwaga kwa muganga arembye mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize, nyuma yaho inzego z’iperereza zitangira gukurikirana zisanga nyina ni we umwiyicira agamije kwamamara no kubona amafaranga abeshyera umwana indwara ikomeye.
Kuri uyu wa 16 Mutarama 2025, umuyobozi wa Polisi muri Queensland, Paul Dalton yavuze ko atabona uko asobanura iby’uwo mugore yakoze kuko bikabije.
Hagati ya Kanama na Nzeri 2025, abashinjacyaha bavuze ko uwo mugore yahaye umwana imiti atandikiwe n’abaganga, agakora ibishoboka byose ngo abone n’indi yose yatuma abeshya abantu harimo no gukoresha n’iy’abandi bantu bari bafite mu ngo zabo.
Nyuma y’iperereza rya Polisi yavuze ko abaganga bagaragaje ko umwana yahawe imiti atemerewe nkuko ibizamini byabigaragaje. Akaba azongera kugezwa imbere y’urukiko ejo ku wa Gatanu.