NEWS
Gasabo: Impanuka yakomerekeje 15 umwe yitaba Imana
Mu ma Saa Moya z’ijoro ryo kuri uyu wa 15 Mutarama, impanuka y’imodoka yahitanye umuntu umwe, abandi 15 barakomereka ndetse isenya n’inzu z’ubucuruzi ziri hafi y’aho yabereye.
Ni impanuka yabereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Bumbogo, mu ikorosi ry’ahazwi nka Zindiro. Abari bahari bavuze ko iyi mpanuka yabaye ubwo ikamyo yavaga ahazwi nko kuri Azam yerekeza Zindiro, mu nzira ikagonga indi modoka yari imbere yayo, aho zombi zerekezaga mu cyerekezo kimwe.
Kundukundwe Evariste wabibonye yavuze ati “Iyo kamyo yamanukaga ariko ubanza yari yacitse feri. Yamanutse igonga umunyamaguru wari uri kuzamuka ahita apfa, noneho irakomeza igonga n’ivatiri yari iri imbere yayo ikomereza muri ‘salon de coiffures’ irazisenya. Iyo kamyo yari irimo abantu babiri, ivatiri yo yari irimo umuntu umwe.”
Kubwimana Jean Bosco ucururiza mu muryango wegeranye n’iyagonzwe yavuze ko yasohotse aje kureba ibibaye, asanga iyo kamyo imaze kugonga umuntu umwe ihita ikomeza yinjira mu nzu z’ubucuruzi irazisenya ndetse ikomeretsa abazikoreramo n’abandi bantu.
Abakoze ubutabazi ku bakomerekejwe n’iyo mpanuka harimo n’abari bari muri izo modoka, bavuze ko byari akazi gakomeye kuko bamwe bari bagwiriwe n’izo nzu ku buryo bari bakomeretse bikabije.
Abakorera aho Zindiro barimo Kagimbana Vincent ufite inzu zasenywe, bavuga ko muri iryo korosi hakunze kubera impanuka nyinshi, bagasaba ko hashyirwa ‘dos d’âne’ zifasha mu kugabanya umuvuduko.
Umuvugizi w’Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri Polisi y’u Rwanda, SP Kayigi Emmanuel, yavuze ko hagikorwa iperereza ku cyateye iyo mpanuka.
Gusa yemeje ko yahitanye umuntu umwe hakomereka abandi 15 barimo batatu bakomeretse bikomeye ndetse bakaba bajyanwe ku Bitaro bya Gisirikare i Kanombe, abandi bajya kuvurirwa mu bya Kibagabaga
Yahaye ubutumwa abatwara ibinyabiziga agira ati “Bagomba kwitwararika mu gihe batwaye imodoka cyane cyane ko umuhanda uba uhurirwamo n’abandi. Abantu kandi bagomba kwirinda umuvuduko ndetse n’uburangare ubwo ari bwo bwose.”
Uwitabye Imana azize iyo mpanuka ni umugore, umurambo we ukaba wahise ujyanwa mu Bitaro bya Polisi biri Kacyiru.