Connect with us

NEWS

Nyamasheke: Umushoferi w’ikamyo yagonze umukingo arapfa

Published

on

Umushoferi w’ikamyo yavaga i Kigali yerekeza mu Karere ka Rusizi yagonze umukingo ageze ahitwa ku Gisakura mu Mudugudu wa Rwumba, Akagari ka Buvungira, Umurenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke ahita ahasiga ubuzima ariko tandiboyi we avamo ari muzima.

Ni impamuka yabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Mutarama ahagana saa moya za mugitondo.

Bivugwa ko umushoferi wari utwaye iyo kamyo ifite ibirango UBE 782V yitwa KHALID Baligeya mu gihe Tandiboyi we yitwa TANMAN Agaba.

Rwego Aimable wari aho impanuka yari imaze kubera yavuze ko uko yabibonye, ishobora kuba yatewe no kubura feri k’umushoferi wananiwe gukata ageze mu ikorosi.

Ati: “Imodoka yahise yangirika cyane ku buryo byasabye igihe kinini ngo umurambo w’umushoferi ukurwemo kuko ibyuma by’imbere byose byari byamwitsindagiyeho. “

Tandiboyi yavugaga ko bageze muri ririya korosi ahamya ko yabonye shoferi byanze, abona ko impanuka igiye kuba abura ikindi yakora kugeza ubwo yabonaga shoferi ayikubise ku mukingo ihita imuhitana.

Abaturage bo muri ako gace bavuga ko atari ubwa mbere impanuka nk’iyi inereye muri ririya korosi ahubwo rikunze kuberamo impanuka nyinshi.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yemereye Imvaho Nshya ko impanuka yatewe n’uko umushoferi yananiwe gukata ikorosi rihari, imodoka igata umuhanda ikagonga umukingo.

Ati: “Tandiboyi we yavuyemo ari muzima, umurambo wa nyakwigendera ujyanwa mu Bitaro bya Bushenge. Haracyakorwa iperereza ngo hamenyekane nyir’izina icyateye iyo mpanuka.”

Yongeye kwibutsa abatwara imodoka nini kujya bafata umwanya bakaruhuka, bakanareba ko imodoka zabo nta kibazo zifite.

Anongera kwibutsa abatwara ibinyabiziga n’abagenda mu muhanda bose ko buri wese umutekano wo mu muhanda umureba, bakwiye kuwukoresha bitwararika

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *